Umukobwa w’imyaka 21 witwa Anastasia Onegina ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya yatawe muri yombi na Polisi y’icyo gihugu akurikiranyweho kwica umukunzi we urupfu rw’agashinyaguro aho yabanje kumukata umutwe agakurikizaho ibindi bice by’umubiri nyuma ageze ku gitsina ibice byacyo akabibika muri firigo.
Anastasia Onegina yishe umusore wahoze ari umupolisi witwa Dmitry Sinkevich w’imyaka 24, aho barimo bakina umukino ‘BDSM’ umenyerewe muri iki gihugu, aba bombi kandi bakaba bakomoka mu mu Mujyi wa Oryal mu Burengerazuba bw’Uburusiya.
Metro dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mukobwa yakataguye uyu wari umukunzi we akoresheje icyuma bakoresha mu gikoni aho yamukataguye barimo bakina akabanza kumuca umutwe akamukatagura n’ibindi bice bimwe akabijugunya mu gihe ibindi birimo n’igitsina yabishyize muri firigo arabibika kugeza ubwo abaturnyi bakomeje kumva muri iyi nzu hanuka nk’ahari iduka ricuruza inyama kubera amaraso babonaga yaratembye hafi y’inzu.
Umuturanyi w’aba bombi witwa Lyubov akaba yavuze ko kuri 15 Gashyantare 2018, aribwo yabonye n’amaso y’ibyabaye ndetse ahamya ko uyu Onegina ariwe wishe Sinkevich wari umukunzi we nubwo nyir’ubwite ari guhakana kwivugana umukunzi we akavuga ko we yamusanze yapfuye maze agafata umwanzuro wo gukata ibice by’umubiri we akabibika kugira ngo atazashinjwa ko ari we wamwishe.
The post Umukobwa yishe umukunzi we amutemaguye, igitsina cye agihisha muri firigo. appeared first on YEGOB|Entertainment News.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2oeSxQv
via IFTTT
No comments:
Post a Comment