Hadutse uguhangana gukomeye hagati ya Papa wa Neymar n’ubuyobozi bwa PSG.

Papa wa Neymar Jr, witwa Neymar Snr. yatangiye guhangana no kuvuguruza ibyemezo by’ikipe ya PSG aho yatangaje ko umuhungu we agomba kubagwa kugira ngo akire neza aho kuvurwa bisanzwe nk’uko byatangajwe n’umutoza wa PSG Unai Emery.

Metro dukesha iyi nkuru ikaba yatangaje ko papa wa Neymar yavuze ko umuhungu we agomba kubagwa mu gihe kuwa mbere w’iki cyumweru ari bwo umutoza wa PSG Unai Emery yatangaje ko Neymar Jr atazabagwa kugira ngo akire vuba kugirango azabashe gukinishwa mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza muri UEFA Champions League aho iyi kipe izacakirana n’ikipe ya Real Madrid yabatsinze ibitego 3-1 mu mukino ubanza,gusa Neymar Snr we ntabikozwa._

Neymar Snr., akaba yakomeje avuga ko bategereje muganga w’ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse ko Neymar nabagwa agomba kuzamara ukwezi n’igice adakandagira mu kibuga,bikaba bishatse kuvuga ko nta cyizere gihari cy’uko uyu mukinnyi azakina mu mukino uzabahuza na Real Madrid.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2HTGct9
via IFTTT

No comments:

Post a Comment