Impunzi z'Abanyekongo Umunani Ziciwe kuri HCR Zashyinguwe

Kuri uyu gatandatu, ni bwo hashyinguwe imirambo umunani y’impunzi z'Abanyekongo zishwe ku wa Kane w'iki cyumweru. Izo mpunzi zishwe ubwo igipolisi n'igisirikare by'u Rwanda byirukanaga ku gahato impunzi zari zagiye ku Biro bya HCR biri hafi y’icyicaro cy’akarere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Izo mpunzi z'Abanyekongo zasabaga kwimurirwa mu kindi gihugu cyangwa zigafashwa gutaha iwabo. Izo mpunzi kandi zatangarije Ijwi ry’Amerika ko, uretse imibereho mibi, ikindi kizishavuza ari uko muri gahunda ziboneka zo kubimurira mu bindi bihugu, hagendamo urubyiruko rw’Abanyarwanda mu buryo budasobanutse. Ni inkuru yakurikiranwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi.        

from Voice of America http://ift.tt/2BO2oV8
via IFTTT

No comments:

Post a Comment