Isirayeli: Reta Yahagaritse Kwirukana Abimukira ku Gahato

Guverinoma ya Isirayeli yahagaritse kohereza abimukira b’Abanyafurika ku gahato. Yabyandikiye Urukiko rw’Ikirenga rwa Isirayeli, ivuga ko izajya ibajyana mu kindi gihugu ku bushake bwabo. Abenshi muri bo bakomoka muri Eritrea na Sudani. Hashize ibyumeru bibili Uganda itangaje ku mugaragaro ko igiye kwakira 500 muri bo. Mu kiganiro n’abamenyamakuru ku italiki ya 13 y’uku kwezi, minisitiri wa leta ushinzwe iby’impunzi muri Uganda, Musa Francis Ecweru, yahakanye ariko ibivugwa ko hari amasezerano ya rwihishwa hagati ya Uganda na Israel.  

from Voice of America https://ift.tt/2HPi2Dj
via IFTTT

No comments:

Post a Comment