Polisi y’Afrika y’Epfo yarashe mu baturage bari mu myigaragambyo. Bishe umusore w’imyaka 16. Polisi ya gipolisi yatangaje ko yatangiye kubikoraho anketi. Imyiragambyo yatangiye mu cyumeru gishize mu ntara y’amajyaruguru agana mu burengerazuba. Igamije kwamagana ruswa yabaye icyorezo. Abaturage basaba ko minisitiri w’intebe w’iyi ntara, Supra Mahumapelo, inshuti y’uwari umukuru w’igihugu Jacob Zuma kwegura. Imyigaragambyo yatumye Perezida Cyril Ramaphosa, wari mu nama ya Commonwealth i Londres mu Bwongereza, ataha igitaraganya, atarangije inama. Yahise ajya kureba aho imyigarambyo ibera, asaba polisi kureka urugomo ku baturage.
from Voice of America https://ift.tt/2vNeiNs
via IFTTT
No comments:
Post a Comment