Kirehe: Gitifu w’akagari na perezida wa njyanama barashinjwa n’abaturage kubanyunyuza imitsi

Abaturage batuye mu kagari ka Rugarama, umurenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe barashinja gitifu w’akagari ndetse na perezida wa njyanama kubaaka amafaranga bakishyirira umufuka ibyo basaba ntibabihabwe.

Perezida wa njyanama mu kagari ka Rugarama akaba n’umuyobozi wa komite ishinzwe ubutaka, Nkurikiyumukiza Janvier, niwe abaturage batunga agatoki, ko yabatse amafaranga ngo abashakire ibyangombwa by’ubutaka, bagatanga ibihumbi 8 ariko amaso ubu yaheze mu kirere.

Kabera Valens avuga ko bahamagawe ku kagari bagasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi umunani  nyamara ntibahabwe ibyangombwa.

Agira ati “twahamagajwe ku kagari batubwira ko buriya butaka bwacu nta byangombwa bufite, maze Janvier avuga ko tugomba gutanga ibihumbi umunani akadushakira ibyangombwa kandi twese uko duhuje ikibazo, twarayishyuye, twategereje ibyangombwa ko biza turaheba, ahubwo duhamagajwe ku murenge mu kwezi gushize tubabwira uko byagenze ariko ntacyo babikozeho”.

Harindintwari nawe aganira na Bwiza.com, avuga ko nawe gitifu w’akagari yamwatse amafaranga ibihumbi 30 ubwo yatemaga ibiti aho yashakaga kubaka.

Yagize ati “nari ndimo gutunganya aho nashakaga kubaka, ubwo haje gitifu ari kumwe n’ inkeragutabara ambwira ko natemye ibiti ntabifitiye icyangombwa, arambwira ngo ngomba kwishyura amande y’amafaranga ibihumbi 50, mubwirako ntayabona ariko agezaho arambwira ngo muhe ibihumbi 30.

Nasabye abari aho kunguriza maze ndayamuha ariko aragenda nta gitansi ampaye ambwira ko nakomeza ariko nategereje ko ayizana ndaheba, ayo mafaranga nta bwo yagiye muri Leta ahubwo yayashyize mu mufuka we kuko iyo aba amande yemewe yari kumpa kitansi, ubwo murumva atari ukutunyunyuza imitsi”?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushikiri, Gatsinzi Ananie, yasabye abaturage kurega gitifu w’akagari na perezida wa njyanama bagakurikiranwa.

Ati “nanjye nigeze kubyumva ariko niba byarabayeho abo baturage bamurega niba koko baramuhaye amafaranga, iyo umuntu asaba ibyangombwa ahabwa gitansi, njye mpageze vuba niba byarabaye ntabwo nari mpari”.

Yakomeje avuga ko niba gitifu w’akagari yaratse umuturage amafaranga ntamuhe inyemezabwishyu, byaba ari ubujura ko nawe yamurega akagaragaza ibimenyetso.

Ati “niba koko byarabaye ntamuhe ibyangombwa ubwo ni ukwiba umuturage,  niba yarayamuhaye batari bonyine, hari abandi babibonye, yamurega akagaragaza ibimenyetso agakurikiraranwa”.

Aba bayobozi bombi,  Nkubito Denis, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugarama na Nkurukiyemukiza Janvier, perezida wa Njyanama, twageregeje kubahamagara ku murongo wa telefoni zabo ngendanwa ntibitaba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ngabonziza Justin/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2ui2tNd
via IFTTT

Reba intambwe ikomeye Rob Kardashian ateye nyuma yo kwandagaza umukunzi we.

Umuyaga w'indege wishe umupfasoni muri Nouvelle Zelande

Ivyo vyabereye ku kibuga c'indege kizwi kw'izina rya Princess Juliana kiri ku metero zike uvuye kw'ibahari.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2uV7BEM
via IFTTT

Umugabo yigishije imbwa ze kunywa urumogi kuko zamuherekezaga kurusoroma

Umugabo witwa M. Hartmann uba mu mujyi wa Los Angeles  avuga ko yamaze igihe kinini arwara indwara y’igicuri.

Nyuma yo kurangirwa ko umuti ari ukujya akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi,  yagerageje kurunywa aroroherwa.

Uyu mugabo ufite imbwa 2 mu rugo rwe akunda cyane avuga ko aho yajyaga hose zamuherekezaga haba kurushaka, ndetse na mbere ubwo yajyaga ajyanwa kwa muganga cyamukubise hasi.

Nyuma yo kubona ko rwamugiriye umumaro kuko atakitura hasi nka mbere, byongeye imbwa ze zikaba ari zo zamuhoraga iruhande umunsi ku wundi, yafashe umwanzuro wo kuzigisha gutumuraho kugeza ubwo na zo zumva ko akotsi ka rwo ari ngombwa buri munsi.

Avuga uburyo afite imwe muri zo yitwa Cayley imaze imyaka 6, aho yo yamaze kumva ko ubuzima butarimo ako ku mugongo w’Ingona nta cyo bwaba umaze ndetse yaba itakabonye bikayigwa nabi.

Akongeza itabi ry’urumogi akanywa agaha n’imbwa ze

Iyi mbwa ngo yamaze kubigira umuco, kubona shebuja akongeje igishirira na yo igahita iza kumwitsiritaho ngo ayisomyeho, ngo buri gitondo iyo imaze gufata ifunguro nta kindi kiba kigomba gukurikiraho kitari akotsi k’itabi ry’urumogi.

Ibi ngo byinjiye mu maraso ku buryo buri gihe nyuma yo kurya haba nimugoroba cyangwa mu gitondo aba agomba kuyikongereza na yo igatumuraho.

Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, avuga ko yabikoze bigezo ariko aho bigeze bikaba nta garuriro afite kuri iyo mbwa inywa itabi kuko itaribonye yamumerera nabi.

Atekera irye agatekera n’irya yo, yakongeza na yo akayikongereza ndetse yaba yanakerewe kubikora ikamwibutsa.

 

Hartmann usanzwe ari umworozi w’umwuga, avuga ko yifashishije urumogi ashobora kumenya niba itungo cyangwa indi nyamaswa runaka ari nzima cyangwa irwaye.

Avuga ko akunda urumogi kuko rwamugiriye umumaro byongeye kuruha imbwa ze akaba yumva nta kibazo kirimo kuko arikunda bityo akaba yumva banasangira akabisi n’agahiye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com 

 



from bwiza http://ift.tt/2uV2pRo
via IFTTT

Kigali: Bafashwe binjiza ibiyobyabwenge muri gereza ya Mageragere

Aba bantu bose uko ari 4 batawe muri yombi ku manywa y'ihangu ubwo bageragezaga kwinjiza ibi biyobyabwenge muri iyi gereza.

Muri ibi byafashwe uretse ibiyobyabwenge by'urumogi byari bifunze mu dupfunyika 1052 basanzemo n'andi moko y'amatabi nk'amapaki atanu y'Impala, ane y'Intore n'atanu y'iryitwa Premier, bikaba byagaragaraga ko byari bigiye gucururizwa muri iyi gereza.

Aba bafashwe bari bagiye gusura ababo bafungiye muri iyi grereza, bakaba basanganwe ibi biyobwabwenge ubwo hakorwaga isakwa harebwa ibigiye kwinjizwa muri Gereza.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali , SP Hitayezu Emmanuel yatangarije Ukwezi .com ko aba bantu bafashwe bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge muri Gereza ya Mageragere koko, akaba yanavuze ko ubu barimo gukurikiranwa.

Yagize ati “Nibyo koko kuri Gereza ya Mageragera hafatiwe abagore batatu n'umusore umwe bashakaga kwinjiza ibiyobyabwenge muri iyi gereza, bakaba barafashwe ubwo barimo gusakwa nk'uko bisanzwe ku baba baje gusura imfungwa.”

SP Hitayezu yakomeje avuga ko aba bantu bafashwe bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere kugira ngo batangire gukurikiranwa kubyo baregwa.

Uyu muvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaboneyeho gushishikariza Abanyarwanda kugendera kure y'ibijyanye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kuko ubifatiwemo wese, yaba abicuruza cyangwa se abinywa, bimugiraho ingaruka zikomeye zirimo gufungwa no gucibwa ihazabu. Ibi bihano kandi bishobora no kugira ingaruka ku miryango y'ababa babifatiwemo.

SP Hitayezu yanakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ku bantu baba bazwiho ibikorwa nk'ibi by'ibiyobyabwenge kandi agatangirwa ku gihe mu rwego rwo kubirandura burundu.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2t6D61a
via IFTTT