Umusaza w'imyaka 95 umaze imyaka 50 aca inyuma umugore we yatunguye benshi

Aba bombi basezeranye imbere y'Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017, ubwo hari hasezeranye imiryango igera kuri 12 yabanaga idasezeranye mu muhango wabereye mu rusengero rwa Nyenga Church ruherereye mu karere ka Buikwe muri iki gihugu cya Uganda.

Isaaya Musakaazi w'imyaka 95 wari umaze imyaka 50 abana n'umugore we Lonvisa Nampeera w'imyaka 90, ubu bafitanye abana 10 n'abuzukuru 30 gusa uyu mukambwe Musakaazi akaba afite abandi bana benshi yagiye abyara ku bagore batandukanye

Ikinyamakuru New Vision dukesha iyi nkuru kivuga ko Uyu musaza yatunguye benshi mu buhamya yatanze avuga ko muri iyi myaka yose yakunze kugira irari no kwifuza abagore cyane ari nabyo byatumaga aca inyuma umugore we gusa kuri ubu akaba yamaze guhitamo kutazongera guhemukira umugore we dore ko ngo mu bagore bose yahuye nabo ntan'umwe yigeze abona ufite imico myiza no kwihangana n'uyu Lonvisa ari nayo mpamvu yabonye ariwe akwiye gushyingiranwa nawe .

Uyu musaza yagize ati “Uyu munsi twashyingiranywe nyuma y'imyaka 50 tubana, ariko muri iyo minsi yose nakundaga gushurashura no kujya mu bandi bagore ntitaye ku mugore wange nasize mu rugo”

Yakomeje agira ati “Ariko yahoraga ambabarira nk'ikimenyetso cyo kwihangana, Uyu munsi namuhembye ko ngiye kuziririza abandi bagore ubundi nkamukunda wenyine



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lr6o58
via IFTTT

Imodoka Adolf Hitler yakoreshaga yashyizwe mu cyamunara

Inzu y'ubucuruzi ya Worldwide yashyize mu cyamuna imodoka ya Mercedes Benz yakoreshwaga n'umunyagitugu Bwana Adolf Hitler wayoboye isi mu minota mike kugeza ubwo avuye ku isi nta mwana asize.
Iyi modoka ya Mercedes Benz izatezwa cyamuna ku itariki ya 17 Mutarama muri Leta ya Arizona muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iyi kompanyi y'ubucuruzi yagaragaje ko ishobora kugenda 160Km/h mu isha.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz 770K Grosser izwi ku izina rya “Super Mercedes” ni kimwe mu (...)

- Politiki

from Umuryango.rw http://ift.tt/2DBoyYk
via IFTTT

Yifotoje yambaye ubusa kugira ngo avugwe mu mpera z'umwaka (Amafoto)

Umukinnyi wa filimi witwa Bella Thorne ukomoka muri Leta zunze ubumwe z'Amerika yashyize hanze amafoto yambaye ubusa mu rwego rwo kurangiza umwaka yongeye kwigarurira imitima y'abakunzi be.
Uyu mukinnyi wa filimi ukunze gukwirakwiza amafoto ashotora abagabo kuri Instagram,yongeye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru,kubera kwifotoza yambaye uko yavutze ibintu byatunguye abantu benshi.
Thorne w'imyaka 20,aherutse gupfusha umukunzi we,umuraperi Lil Peep ndetse mu rwego rwo kongera kuvugwa cyane mu (...)

- Udushya

from Umuryango.rw http://ift.tt/2Cs278v
via IFTTT

Mugisha yanikiye bagenzi be yegukana Rwanda Cycling Cup

Hasojwe ku mugaragaro shampiyona y'igihugu y'umukino wo gusiganwa ku magare (Rwanda Cycling Cup) aho agace ka nyuma katwawe na Mugisha Samuel uherutse kongera amasezerano mu ikipe ya Dimension Data abakinnyi.Abakinnyi bakaba baturutse i Gatuna mu Karere ka Gicumbi basoreza mu mugi wa Kigali.
Nyuma yo gusiganwa uduce 10,uyu munsi bagombaga gukina agace ka nyuma aho kasojwe umusore Mugisha Samuel yanikiye bagenzi be barimo uwizeyimana Bonaventure wa Benediction na Dukuzumuremyi wa Fly. (...)

- Imikino

from Umuryango.rw http://ift.tt/2C1GkDN
via IFTTT

Gahongayire afite icyo kubwira Imana yasibye ibyobo byinshi muri we

Aline Gahongayire, umuramyi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana aravuga ko umwaka wa 2017 usize yaguye amarembo y'ijuru kandi ko afite ishimwe rikomeye ku Mana yasibye ibyobo byinshi mu buzima bwe akaba yemye kugeza ubu.
2017 uwavuga ko ari umwaka utari woroshye kuri Aline Gahongayire ntiyaba abeshye, wabaye umwaka wasize atandukanye n'umugabo we byeruye imbere y'amategeko, Gahima Gabriel.Ni umwaka kandi yongeye kwibuka imfura ye yitabye Imana akigera ku isi ariko nanone ni umwaka usize amuritse (...)

- Imyidagaduro

from Umuryango.rw http://ift.tt/2CpF4Of
via IFTTT