Umusaza w'imyaka 95 umaze imyaka 50 aca inyuma umugore we yatunguye benshi

Aba bombi basezeranye imbere y'Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017, ubwo hari hasezeranye imiryango igera kuri 12 yabanaga idasezeranye mu muhango wabereye mu rusengero rwa Nyenga Church ruherereye mu karere ka Buikwe muri iki gihugu cya Uganda.

Isaaya Musakaazi w'imyaka 95 wari umaze imyaka 50 abana n'umugore we Lonvisa Nampeera w'imyaka 90, ubu bafitanye abana 10 n'abuzukuru 30 gusa uyu mukambwe Musakaazi akaba afite abandi bana benshi yagiye abyara ku bagore batandukanye

Ikinyamakuru New Vision dukesha iyi nkuru kivuga ko Uyu musaza yatunguye benshi mu buhamya yatanze avuga ko muri iyi myaka yose yakunze kugira irari no kwifuza abagore cyane ari nabyo byatumaga aca inyuma umugore we gusa kuri ubu akaba yamaze guhitamo kutazongera guhemukira umugore we dore ko ngo mu bagore bose yahuye nabo ntan'umwe yigeze abona ufite imico myiza no kwihangana n'uyu Lonvisa ari nayo mpamvu yabonye ariwe akwiye gushyingiranwa nawe .

Uyu musaza yagize ati “Uyu munsi twashyingiranywe nyuma y'imyaka 50 tubana, ariko muri iyo minsi yose nakundaga gushurashura no kujya mu bandi bagore ntitaye ku mugore wange nasize mu rugo”

Yakomeje agira ati “Ariko yahoraga ambabarira nk'ikimenyetso cyo kwihangana, Uyu munsi namuhembye ko ngiye kuziririza abandi bagore ubundi nkamukunda wenyine



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lr6o58
via IFTTT

No comments:

Post a Comment