Hamisa Mobetto yashyize hanze amafoto adasanzwe y’umwana we bitera benshi kwibaza bikomeye kuri nyina wa Diamond.

Kuva umunyamideli Hamisa Mobetto yabyarana umwana na Diamond Platnumz yakomeje kwerekwa ko umuryango w’uyu muhanzi utamwishimiye ahanini bamushinza kuba ari we washutse Diamond ngo babyarane kuko ngo yari azi ko ari umugabo usanzwe wubatse.

Ibi byo guterana amagambo byakomeje gufata indi ntera ndetse na nyina wa Diamond witwa Sanura Kassim uzwi nka Mama Dangote,akagaragaza ko adakunda na gato uriya mwuzukuru we,dore ko akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abana ba Zari akanga uwa Hamisa.

Kuri ubu Hamisa nawe yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’umwan we,kuri ubu ufite amezi 4.Benshi mu babonye aya mafoto y’umwana Hamisa yabyaranye na Diamond bakomeje kwibaza impamvu nyina w’uyu muhanzi amwanga,ndetse bemeza ko uko uyu mwana agenda akura ari nako arushaho gusa na nyina ndetse akaba afitemo n’isura ya Diamond.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2El8oUn
via IFTTT

No comments:

Post a Comment