VIDEO : Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukorera hamwe no kurinda ibyagezweho

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyarwanda risoza umwaka wa 2017 rinatanga ikaze mu wa 2018, aho yabashimye ku bwitange bagaragaje mu mwaka ushize.

Ati “Ndahamya ko wagenze neza, tukaba twarageze kuri byinshi by'ingenzi kandi ndifuza kubashimira mwese. Ubukungu muri rusange, umutekano, imibereho myiza y'abanyarwanda n'amatora yaduhuje twese akagenda neza, ibi byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize.”

Umukuru w'Igihugu yakomeje ashimira abanyarwanda avuga ko umwaka wa 2017 usize umubano mwiza mu banyarwanda, mu karere ndetse mu mahanga ku isi, byose ‘byashobotse kubera ubushake n'ubwitange bwacu twese dufatanyije'.

Nk'umukoro wa 2018, Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza iyo nzira nziza imaze igihe kitari gito, bagakorera hamwe ku bw'igihugu ariko banarinda ibyagezweho.

Ati “Dukorera hamwe, twiga, dukorera igihugu cyacu kandi ari nako twubaka ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho ngo hatagira icyasenya ibyo twubaka cyangwa ngo gihungabanye igihugu cyacu. Abashaka gusenya bo bahoraho, ni ngombwa ko batashobora kugira icyo bageraho aho baturuka aho ariho hose n'uburyo bakoresha ubwo aribwo bwose.”

Muri iri jambo, Perezida Kagame yavuze ko nta n'umwe ukwiye gusigara inyuma muri uru rugamba rwo kubaka no kurinda ibyagezweho kuko ntawe bitareba.

Yasoje avuga ko 2018 ukwiye kuba umwaka wo gutera intambwe ndende mu rugendo rw'ubumwe, amajyambere n'umutekano byose ‘birambye'.

Mbere y'uko ageza ku banyarwanda iri jambo risoza umwaka, Perezida Kagame yari yasabanye n'abari bateraniye kuri Kigali Convention Center, abifuriza umwaka mushya muhire.

Mu kwinjira mu mwaka mushya, mu bice bitandukanye bya Kigali hacanywe ibishashi by'ibyishimo uhereye ku nyubako ya Kigali Convention Center, ku musozi wa Rebero n'uwa Mount Kigali.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2CmBfdl
via IFTTT

No comments:

Post a Comment