Abagize itsinda Sauti Sol bageze i Kigali-Amafoto

Mu masaha ashyira saa kumi n'imwe z'umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017, nibwo aba basore bane basesekaye ku kibuga cy'indege cya Kigali, I Kanombe aho baje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo kizaba mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira tariki ya 1 Mutarama 2018, kikabera muri Kigali Convention Center.

Sauti Sol bageze I Kigali mu gihe baje basanga umuhanzikazi Yemi Alade nawe bazafatanya muri iki gitaramo kuri ubu we akaba yaraye I Kigali dore ko yahageze mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2017.

Sauti Sol igizwe n'abahanzi bane aribo Bien-Aimé Baraza , Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano bafite indirimbo nyinshi bagiye bakora zigakundwa ku rwego rwo hejuru harimo n'indirimbo Africa bakoranye na Yemi Alade ndetse n'indirimbo yabo nshya yitwa ‘Melanin' bari kumwe na Patoranking, kuri ubu bakaba bakunzwe cyane muri Kenya no muri Afurika yose muri rusange.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2EiIK2s
via IFTTT

No comments:

Post a Comment