Umusore yasezeraniye n'umukunzi we mu bitaro nyuma y'amasaha make yitaba Imana- Amafoto

David na Heather Mosher bari bamaraye imyaka ibiri bakundana gusa muri 2016 baje guhura na kirogoya umukobwa arwara Kanseri yo mu ibere bagerageza gukora uko bashoboye ngo avuzwe ariko biza gukomera ubwo yari mu bitaro bya St. Francis Hospital aho yaje kwitaba Imana tariki 23 Ugushyingo uyu mwaka.

Urupfu rw'uyu mukobwa rwashenguye benshi dore ko yapfuye we n'umukunzi we bamaze amasaha 18 gusa bamaze gusezerana kuzabana, mu birori byabereye muri ibi bitaro bya St. Francis Hospital yari arwariyemo n'ubwo ababyitabiriye bari mu gahinda kubera uburyo umugeni yari arembye cyane.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko David n'umukunzi we Heather Mosher bari barateguye iby'ubukwe bwabo mu mezi yashize Mosher akimeze neza maze bemeranya ko bazarushinga tariki ya 30 Ukuboza 2017, gusa mu ntangiriro z' Ukuboza aza kuremba babonye ko amerewe nabi ubwo yari mu butaro banzura kwigiza imbere itariki yo gusezeranaho maze bayigira 23 Ukuboza ari nabwo byabaye maze yitaba Imana nyuma y'amasaha 18 bahawe umugisha wo kuzabana akaramata.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko amagambo ya nyuma Heather Mosher yabashije kuvuga ari ayo yavuze arimo gusezzerana n'umugabo we bemeranya kuzzabana no kuzakundana iteka.

David mu gahinda kenshi yatangaje ko yamenyanye n'umugore we mu kwezi kwa Gatanu 2015, bahuriye ku bwogero [piscine] maze bahita bakundana nyuma mu Ukuboza 2016 aza gufatwa na Kanseri yo mu ibere akaba ariyo yamuhitanye ku munsi basezeraniyeho kurushinga.

Yakomeje avuga ko kugira ngo bimure itariki yo gusezzeranaho ariwe wabikoze ubwo yabonaga mukuzi we arembye cyane, kugira ngo amwereke ko amukunda kandi ko ngo aramutse yitabye Imana yagenda aziko ataba ari wenyine mu rugendo yaba atangiye.

David yanavuze ko kugira ngo iyi Kanseri imuhitane ari uko yari yamaze kumugera mu bwonko nk'uko abadogiteri bamukurikiranaga babimubwiye.

JPEG - 152 kb

David na Heather Mosher basezeraniye mu bitaro

JPEG - 191.5 kb
JPEG - 134.1 kb

Ubukwe bwabo bwari kuba tariki 30/12 babonye arembye cyane babwigeza imbere bukorwa tariki 23/12 uyu mwaka

JPEG - 166.9 kb

Bambikanye impeta imbere y'inshuti n'abavandimwe bari babaye cyane kubera ko babonaga ubuzima bwa Mosher buri mu marembera

JPEG - 58.3 kb

David na Heather Mosher bari mu buryohe bw'urukundo kirogoya y'uburwayi bwa Kanseri butaraza

JPEG - 38.3 kb


from UKWEZI.COM http://ift.tt/2q3nDy9
via IFTTT

No comments:

Post a Comment