Abafite ubumuga baranenga abakoresha batabagirira icyizere

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017, abafite ubumuga bagaragaje ko bagifite imbogamizi mu muryango Nyarwanda aho usanga kubona imirimo mu bigo bitari iby'abafite ubumuga ari ingorabahizi kugeza ubu

Jean Paul Sekarema bakunda kwita Seka we ufite ubumuga bw'ingingo yavuze ko bifuza ko mu mashuri ibigo byose byajya byakira abafite ubumuga, ikindi kandi avuga ni uko ururimi rw'amarenga rutari rwemererwa kwigishwa mu bigo byose byaba ibya Leta ndetse n'ibyigenga mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga.

Seka kandi yavuze ko abakoresha kugeza ubu batababonamo ubushobozi kandi bo ubwabo bifitemo ubushobozi, ikindi kandi ngo ibigo bitari iby'abafite ubumuga ntabwo bijya biha akazi abafite ubumuga

Yagize ati “Ikindi kandi abakoresha ntabwo babona ko dushoboye kandi twebwe twifitemo ubushobozi, aho niho hazava cya kibazo cyo kutatwizera ngo baduhe akazi bigatuma tujya gushakira muri bya bigo by'abafite ubumuga cyangwa imiryango iharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga kuko ibindi bigo bitanga akazi ntabwo biratwizera”Jean Paul Sekarema bakunda kwita Seka avuga ko abakoresha batabona ko n'abafite ubumuga bashoboye

Uwitwa Tuyishimire Honorine nawe ufite ubumuga bw'ingingo yagize ati “Umurimo twebwe ho usibye no kuvuga ngop nturabangamirwa ku murimo, birabangamye cyane hahandi ushobora gukora ikizamini cyanditse ukagitsinda ariko wajya muri Interview ugasanga bakoze ibishoboka byose ngo utsindwe kuko baba bavuga bati se nzamuha akazi ajye yicara kuyihe ntebe? Ajye akora gute? Mbese ibi ni bimwe mu bibazo bikomeye tugifite nk'abafite ubumuga”

Perezida w'uyu muryango, Omar Bahati yashimangiye koko ko izi mbogamizi abafite ubumuga bazihuriyeho ari nyinshi baba ari urubyiruko ndetse n'abatari muri ibi byiciro by'urubyiruko ariko nanone Omar ahamya ko ku bufatanye na Leta y'u Rwanda bakomeza kujya bakora ubuvugizi mu gushaka umuti w'ibi bibazo bigenda bizitira abafite ubumuga by'umwihariko urubyiruko



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2CczFe1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment