AMAFOTO: Sheebah Karungi yakiranywe urugwiro rudasanzwe i Kigali

Uyu muhanzikazi wageze ku kibuga cy'indege cya Kigali ahagana saa kumi z'umugoroba, akigera i Kanombe yakiranywe urugwiro rudasanzwe n'abafana be bari baje kumusanganiza indabyo mu rwego rwo gushimangira ko bamukunda kandi bari bamukumbuye dore ko yaherukaga mu Rwanda mu minsi ya vuba

Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda muri iyi minsi ndetse by'umwihariko hano mu Rwanda abanyarwanda benshi bakaba bakunda indirimbo ze zirimo izigezweho muri iyi minsi nka John Rambo, Binkolela afatanije na The Ben, Nkwatako n'izindi nyinshi

Iki gitaramo Sheebah Karungi azaheramo abanyarwanda ubunani kizitabirwa kandi n'Abahanzi bakomeye yaba mu karere ndetse no mu mu Rwanda barimo na Alikiba waraye ageze I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017

Mu banyarwanda batumiwe muri iki gitaramo harimo Tuff Gangz itsinda ry'abaraperi bane bari bamaze igihe barasenyutse ariko magingo aya bakaba baramaze kwiyunga ku buryo ubu batangiye imikoranire mishya, Usibye aba ariko hazitabira kandi Bruce Melody, Riderman na Yvan Buravani.

Iki gitaramo cya East African Party kimaze kumenyererwa nk'igitaramo ngarukamwaka gitangira umwaka mushya kuri iy nshuro kizaba tariki 1 Mutarama 2018 kibere i Remera muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira ari ibihumbi bitanu (5000frw) n'ibihumbi icumi mu myanya y'icyubahiro (10000frw)
AMAFOTO: Mugabo Paccy



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lxWrSn
via IFTTT

No comments:

Post a Comment