Kigali: Bafashwe binjiza ibiyobyabwenge muri gereza ya Mageragere

Aba bantu bose uko ari 4 batawe muri yombi ku manywa y'ihangu ubwo bageragezaga kwinjiza ibi biyobyabwenge muri iyi gereza.

Muri ibi byafashwe uretse ibiyobyabwenge by'urumogi byari bifunze mu dupfunyika 1052 basanzemo n'andi moko y'amatabi nk'amapaki atanu y'Impala, ane y'Intore n'atanu y'iryitwa Premier, bikaba byagaragaraga ko byari bigiye gucururizwa muri iyi gereza.

Aba bafashwe bari bagiye gusura ababo bafungiye muri iyi grereza, bakaba basanganwe ibi biyobwabwenge ubwo hakorwaga isakwa harebwa ibigiye kwinjizwa muri Gereza.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali , SP Hitayezu Emmanuel yatangarije Ukwezi .com ko aba bantu bafashwe bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge muri Gereza ya Mageragere koko, akaba yanavuze ko ubu barimo gukurikiranwa.

Yagize ati “Nibyo koko kuri Gereza ya Mageragera hafatiwe abagore batatu n'umusore umwe bashakaga kwinjiza ibiyobyabwenge muri iyi gereza, bakaba barafashwe ubwo barimo gusakwa nk'uko bisanzwe ku baba baje gusura imfungwa.”

SP Hitayezu yakomeje avuga ko aba bantu bafashwe bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere kugira ngo batangire gukurikiranwa kubyo baregwa.

Uyu muvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaboneyeho gushishikariza Abanyarwanda kugendera kure y'ibijyanye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kuko ubifatiwemo wese, yaba abicuruza cyangwa se abinywa, bimugiraho ingaruka zikomeye zirimo gufungwa no gucibwa ihazabu. Ibi bihano kandi bishobora no kugira ingaruka ku miryango y'ababa babifatiwemo.

SP Hitayezu yanakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ku bantu baba bazwiho ibikorwa nk'ibi by'ibiyobyabwenge kandi agatangirwa ku gihe mu rwego rwo kubirandura burundu.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2t6D61a
via IFTTT

Aba Chechen 5 batawe mu mvuto bazira igitero cahitanye Nemtsov iruhande ya Kremlin

Umugabo yitwaje inkoho n'abandi bane bafatanije bahawe igihano ruhasha bazira kurasa uwutavuga rumwe na reta mu Burusiya.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2tM76OL
via IFTTT

Umwana wakiriwe na Perezida Kagame agiye kugaruka mu Rwanda aho azasusurutsa benshi

Uyu mwana w'umukobwa ufite umwihariko wo gutaramira no gususurutsa abakuru b'ibihugu batandukanye abashimisha akoresheje impano idasanzwe afite mu mikino ngororamubiri, azaba ari mu Rwanda kuva tariki ya 19 kugeza tariki 21 Nyakanga 2017, mu nama mpuzamahanga izahuza abashoramari bakomeye bazaganira n'urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit''.

Wendy Waeni avuga ko atari we uzarota ageze mu Rwanda, kandi akaba avuga ko akunda cyane umujyi wa Kigali. Abantu benshi bo mu Rwanda, babinyujije ku rubuga rwa twitter bakomeje kumwereka ko bamwishimiye kandi bazashimishwa n'uko azabasusurutsa nagera i Kigali. Abategura Youth Connect Africa Summit, bagaragaza ko Wendy azahura n'abantu muri iyi nama bakaganira, akanabasangiza inkuru y'ubuzima bwe ifite byinshi izabungura.

Uyu mwana yaherukaga mu Rwanda muri Nzeri 2016, ubwo yabonanaga na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bakaganira, ndetse akanamusigira impano y'igihangano kigaragaramo ishusho ye.

Wendy Waeni ni inzobere mu myitozo ngororamubiri, ku myaka 12 akaba afite ibigwi byo kuba yarasusurukije Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Kagame Paul w'u Rwanda, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Mahama wa Ghana, Jacob Zuma wa Afurika y'Epfo na David Cameron wari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza.

JPEG - 64 kb
JPEG - 333.4 kb
JPEG - 234.3 kb
JPEG - 332.5 kb
JPEG - 323.3 kb
JPEG - 728.7 kb
JPEG - 47.5 kb
JPEG - 41.6 kb
JPEG - 263.3 kb
JPEG - 299 kb
JPEG - 743.5 kb
JPEG - 328.7 kb
JPEG - 890.8 kb
JPEG - 873 kb
JPEG - 288.4 kb
JPEG - 679.3 kb
JPEG - 820.4 kb
JPEG - 682.6 kb
JPEG - 444.4 kb
JPEG - 651.2 kb
JPEG - 865 kb
JPEG - 10.9 Mb

Uyu mwana afite umubiri ugororotse, ubuhanga n'impano bye bituma atumirwa mu birori birimo abayobozi bakomeye



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2ti0gNj
via IFTTT

Hatangajwe ibihe bidasanzwe i Nevada muri Amerika kubera ibura ry'urumogi

Abakeneye urumogi barongerekanye kuva babemereye kurunywa mu kwinezereza itariki zitandatu muri uku kwezi.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2thXffX
via IFTTT

Congo yemeje ko i Goma hari icyorezo cya Cholera kimaze kwica 4

Ku wa kabiri w’iki cyumweru umuyobozi wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Feller Lutahichirwa yatangaje ko hari icyorezo cya Cholera. Avuga ko kiri kugaragara mu mujyi wa Goma uhana urubibi n’umujyi wa Rubavu wo mu burengerazuba bw’u Rwanda no mu gace ka Nyiragongo kegeranye n’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Icyorezo cya Cholera kimaze kwandurwa n’abantu […]

from UMUSEKE http://ift.tt/2thqPT9