Umunyarwandakazi Mbabazi Chadia uzwi nka ShaddyBoo yatunguye abafana be ubwo yagaragaraga mu myambarire atamenyerewemo aho yari yambaye imikenyero nyuma y’iminsi mike avuze ko konti ye ya Instagram bayimutwaye mu buryo butazwi.
Ni ifoto uyu mugore w’abana babiri yashyize hanze yifashishije urukuta rwe rwa instagram aho yari yambaye imikenyero nk’umuntu ugiye gutaha ubukwe maze bitangaza cyane abafana be ,dore ko Shaddy Boo akunze kugaragara kenshi yambaye impenure.Mu bantu batandukanye bashyize ibitekerezo kuri iyi foto bavuze ko kuri iyi nshuro yambaye neza kandi aberewe nk’abanyarwandakazi.Abandi bamusabye ko yajya yiyambika akwikwiza kuko n’ubundi bimubera cyane.
Twakwibutsa ko Shaddy Boo ari umwe mu banyarwandakazi bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho n’amafoto basakazaho bigatuma bakundwa cyane.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2MHvr3l
via IFTTT
No comments:
Post a Comment