Wema Sepetu yasazwe n’ibyishimo bitewe n’ibyo yakoreye umubiri we.

Wema Sepetu yatangaje ko kuri ubu ari mu byishimo byinshi bitewe n’imiterere mishya y’umubiri we nyuma y’uko amaze kugabanukaho ibiro 20 nyuma y’uko avuye mu Buhinde.

Miss Tanzania 2006 akaba kandi umukinnyi ukomeye wa Filimi muri iki gihugu Wema Sepetu biravugwa ko yaba yaratakaje ibiro bigera kuri 20 byose ubwo yakoreraga urugendo mu gihugu cy’ubuhinde mu minsi ishize.Wema Sepetu ubusanzwe ngo yari afite ibiro bigera kuri 80 byose ariko siko bikiri kugeza ubu kuko yamaze guta ibiro bigera kuri 20 nk’uko Mange Kimambi uzwi mu kumenya amakuru y’ibyamamare cyane cyane muri Tanzania yabitangaje.

Kuri Mange we avuga ko uku kugabanuka ibiro by’uyu mukinnyi w’amafilimi byagabanutse abishaka kuko aribyo ngo byari byamujyanye muri iki gihugu.Nyuma y’ibyo yaboneyeho gutangaza ko ari mu byishimo bikomeye nyuma yuko agabanutseho ibyo biro byose.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2R0rQMd
via IFTTT

No comments:

Post a Comment