Uburundi Bwanze Kwemeza Iperereza muri Birimaniya

Inteko y’uburenganzira bwa muntu ya ONU uyu munsi yemeje gushyiraho itsinda ry’abahanga bazashakisha ibimenyetso ku bwicanyi mu gihugu cya Myanmar, cyahoze cyitwa Birmania. By’umwihariko, abo bahanga bagomba kureba niba haba harabaye jenoside no gutegura amadosiye ashobora kujya mu nkiko. Umushinga w’umwanzuro wo kwemeza iri tsinda ry’abahanga watanzwe n’Ubulayi bwunze ubumwe n’Umuryango w’ubutwererane w’ibihugu by’Abayisilamu (OCI). Ku bihugu bigize Inteko y’uburenganzira bwa muntu ya ONU, 35 byawemeje. Birindwi byifashe. Bitatu, Uburundi, Filipine, n'Ubushinwa byatoye “OYA.” Mu kwezi kwa munani gushize, abandi bahanga batumwe na ONU gukora anketi ku rugomo rukorerwa Abayisilamu b’Abaturage ba Rohingya bo muri Myanmar. Mu cyegeranyo cyabo, barega isilikali cya leta ko kibakorera jenoside. Basabye ko umugaba w’ingabo za Myanmar, General Min Aung Hlaing, n’abandi ba General batanu bashyikirizwa inkiko.

from Voice of America https://ift.tt/2NM8WdW
via IFTTT

No comments:

Post a Comment