USA: Ministri w'Ubutabera WungirijeYaba Ari mu Nzira zo Kwegura

Ibitangazamakuru muri Amerika bivuga ko byiteguwe ko, Rod Rosenstein, ministri w'ubutabera wungirije asezererwa ku mirimo ye. Ku ruhande rumwe biravugwa ko yaba ari mu biganiro na Perezidansi y'Amerika ku buryo yakwegura. Ku rundi ruhande, bikavugwa ko yaba yahakanye yatsembye kuva mu mirimo ye keretse yirukanwe. Iyi nkuru ivugwa ije nyuma y’uko ikinyamakuru The New York Times gitangaje ko umwaka ushize Rosenstein yaba yarasabye mu ibanga ko Perezida Trump yafatwa amajwi y’amagambo yavugaga. Icyo gihe, yaba yaranasabye ko Perezida Trump yakweguzwa kubera ko agaragaza intege nke mu miyoborere. Ibyo ariko minisitiri w'ubutabera wungirje Rod Rosenstein arabihakana avuga ko, iyo nkuru ya The New York Times idafite ishingiro. Yongeraho ati: “Sinagira icyo mvuga ku nkuru itagaragaza uwayivuze”. Ubundi ati, kandi “nshingiye ku mikoranire yanjye na Perezida Trump sinigeze ntungutsa na rimwe icyifuzo cyo kumweguza” Umwe mu bavugwa ko yari aho ubwo Rosenstein yavugaga ayo magambo yo kuba Perezida Trump yajya afatwa amajwi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bishoboka ko ibyo Rosenstein yaba yarabivuze adakomeje ari kuninura gusa. Minisitiri w’ubutabera wungirije akurikiranira hafi iby’iperereza ku ruhare Uburusiya bwaba bwaragize mu kwivanga mu matora ya perezida wa repubulika muri Amerika mu mwaka w’2016. Mu gihe yaba yirukanwe cyangwa se akeguzwa, ibi byagira ingaruka k'uwamusimbura kuri uwo mwanya ufite uruhare runini ku mikorere y'iryo perereza.

from Voice of America https://ift.tt/2zqfHJH
via IFTTT

No comments:

Post a Comment