Ibisigisigi by'Irondakoko Byabyukijwe muri Afurika y'Epfo

Umwe mu bahoze bagize njyanama y’umujyi wa Durban mu gihugu cy’Afurika y’epfo, Kessie Nair, yatawe muri yombi nyuma yo kugaragara mu mashusho ya videwo ku mbuga nkoranyambaga atuka Perezida Cyril Ramaphosa ibitutsi bishingiye ku irondakoko. Muri ayo mashusho ya videwo amara igihe cy’iminota itanu bwana Kessie yagaragaye yita perezida wa Afrika y’epfo amazina abazungu bitaga abirabura mu gihe cy’irondakoko. Kessie ashinja Prezida Ramaphosa ubugambanyi no kuba intandaro y’ubugizi bwa nabi, ubukene n’ibindi bibi byose bigaragara muri Afurika y’epfo. Muri iyo videwo Kessie asoza avuga ko yiteguye kujya muri gereza cyangwa se kuba yakwicwa ariko akabwira prezida Ramaphosa ukuri kumuri ku mutima. Uyu mugabo Kessie yahise atabwa muri yombi kandi n’umwishywa we yahise asohora itangazo rivuga mu izina ry’umuryango wabo wose ko bitandukanije ku mugaragaro n’amagambo y’irondakoko yakoresheje. Nyuma y’imyaka 24 irondabwoko rizwi nk’Apartheid riranduwe ku mugaragaro muri Afrika y’epfo, ibisigisigi by’ingengabitekerezo y’irondabwoko bikomeje kugaragara. Mu 2016 umuherwe watinyutse akitiranya abirabura na za maguge ku mbuga nkoranyambaga yaciwe ihazabu y’amadollari asaga ibihumbi 10.

from Voice of America https://ift.tt/2xOyr3A
via IFTTT

No comments:

Post a Comment