Inama ya Trump na Kim ni Vuba

Uyu munsi, Perezida Trump yatangaje ko azahura vuba  n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un. Yasobanuye ko guverinoma izatangaza mu minsi iri imbere italiki y’ahantu iyi nama ya kabili izabera. Mbere ye gato, Mike Pompeo, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Perezida Trump, yari yatangaje ishobora kuzaba mu kwezi gutaha kwa cumi. Bwa mbere mu mateka, abayobozi b’Amerika na Koreya ya Ruguru bahuye bwa mbere mu kwezi kwa gatandatu gushize i Singapore. Bashyize umukono ku masezerano ateganya ko intwaro za kirimbuzi zose zigomba gusenywa mu kigoba cya Koreya    

from Voice of America https://ift.tt/2zwVfXG
via IFTTT

No comments:

Post a Comment