Zari Hassan yongeye kwibasira mukeba we aramwandagaza bikomeye.

Nyuma y’aho Zari Hassan atandukaniye na Diamond Platnumz, byavuzwe cyane mu bitangazamakuru hirya no hino ko Hamisa Mobetto yaba ari we wabaye intandaro y’iryo tandukana, kuri ubu Zari yongeye kwandagaza bikomeye uyu mukeba we, amwita indaya itagira aho ibarizwa.

Zari yumvise yarahemukiwe cyane n’uyu Hamisa, ku buryo kugeza magingo aya iyo abomye imbarutso yatuma agira icyo avuga kuri Hamisa amwandagaza mu buryo bukomeye.Mu minsi ishize ubwo Zari yizihizaga isabukuru y’imyaka 38 y’amavuko, Mobetto yahise asakaza ku mbuga nkoranyambaga amakuru y’uko Zari yabeshye imyaka ye ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, ari yo ntandaro yo gutuma Zari amwita Indaya itagira aho ibarizwa.

Zari yifashishije urubuga rwe rwa Snapchat yagize ati: “Urakoze Nyagasani ku isabukuru yanjye y’amavuko. Indi ndaya itagira aho ibarizwa yashyize hanze impapuro zanjye za Leta. Wa ndaya we ni muri 1980 wabyemera utabyemera. Nafunzwe umunsi wose ku mpamvu z’ubwenegihugu. Nshimishijwe no kongera gutuma udasinziraho amajoro macye bwahaha… imyaka 43 ntisa nanjye.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2xDbWzu
via IFTTT

No comments:

Post a Comment