Ikintu gishobora kubabaza umugore cyangwa umugabo, ni ugusanga uwo bashakanye arimo kumuca inyuma, ariko buryo nubwo waba utamufashe ariko hari bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umugore wawe umusangiye n’abandi.
1. Kugira ingendo za buri kanya
Gukora ingendo zimwe na zimwe, ngaho ngo yagiye gusura umuntu biganye, yagiye gusura uwo mu muryango we, yagiye gusura abarwayi mu bitaro, ndetse n’ahandi. Ibi abikora ahanini yigiriye gusohoka n’ihabara baba bacuditse kure y’aho umugabo we akorera kandi akabanza agateguza abo yabeshye umugabo ko ari bujye gusura kuburyo umugabo we n’abahamagara bamubwira ko ahari nta kibazo kandi yiciriye izindi nzira. Noneho yava muri gahunda ze akabona guca hahantu yabwiye umugabo akagira n’icyo yitwaza cyaho kugira ngo umugabo we amwice mu bwonko yemere ibyo yamubeshye.
2. Kuzinukwa umugabo
Umugore uca inyuma umugabo we atangira kumuzinukwa, ntamusasire neza, bagera mu busaswa akamutera umugongo, rimwe akitwaza umunaniro ubundi akitwaza ibitotsi.
3. Gusuzugura umugabo.
Icyubahiro yahaga umugabo we kiragabanuka bikagaragarira cyane mu buryo asubiza umugabo, uko amufata mu bandi n’uburyo yanga kubahiriza ibyemezo bifatwa n’umugabo.
4. Kwigira muto mu myaka.
Abagore baca inyuma abagabo babo bakunda kugira ingeso yo kwigira bato mu myaka. Akambara utwenda tw’inkumi, akiga kuvuga nk’inkumi, akitwara nk’umukobwa muto akanagendana n’abakobwa bakiri bato ku buryo ushobora kwibwira ko ari umwangavu, aha uzasanga anambara utwenda utari usanzwe umubonana.
5. Kwigira si bindeba.
Ibibera mu rugo usanga ntacyo bikimubwiye kandi umugore ni umutima w’urugo aba agomba kumenya ibibera mu rugo byose, ibikoresho byo murugo bishaje bikenewe gusimburwa, ibikenerwa bidahari bigomba guhahwa n’ibindi byose urugo rukeneye. We usanga atabyitayeho ameze nk’utahaba.
6.Guhindura gahunda bitunguranye:
Iyo umugore cg umugabo atangiye kubwira mugenzi we ngo nciye aha, ntabwo bigishobotse ko tujyana kuko hari umuntu umbwiye ko anshaka(utuntu twinshi)… ibi akabikubwira atakubwiye undi muntu bafitanye gahunda, hari n’igihe akubwira ko ari uwo mu muryango kandi byahe birakajya.
7.Kwitabira telefoni kure yawe.
Uzasanga yanga ko ufata telefone ye, atinya ko hari ubutumwa bwaza butunguranye, guhita asiba abo yahamagaye cyangwa ubutumwa bugufi, Ntabwo aba ashaka ko umenya ko afite undi babyumva kimwe.
8.Kukwima umwanya.
Iyo umuntu agutendekeraho, umusaba akanya ngo muganire akumva ko aricyo ushaka kumubaza, wasa nk’ukomozaho akirakaza ibintu bigacika, agahakana agatsemba cyangwa agahita abigushinja ari wowe.
9.Ntaba yifuza ko musohokana:
Umugore uguca inyuma buri gihe aba yifuza ko ugenda wenyine, nta rukuko aba akigufitiye, abo baba basanzwe basohokana aba yanga ko mwahurira aho mwasohokeye ukaba wahita umukengura.
10.Kukwihamagaza buri kanya akuneka:
Agira ati “Ese Papa Cyuzuzo, urataha ryari? aha uzajye ubigirira amakenga kuko hari igihe aba akeka ko wamutanga mu rugo kandi utakubwiye ko yasohotse. Iyo umubwiye aho uri n’igihe utahira bimufasha gukoresha neza amasaha ye.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2P2soja
via IFTTT
No comments:
Post a Comment