“Uruyange“ Izina umuhanzi The Ben yise umwana w’ingagi

Umuhanzi The Ben witabiriye umuhango wo kwita izina ingagi mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, umwana umwe w’ingagi yamwise “Uruyange”.

Mu muhango wo kwita amazina abana 19 b’ingagi, wabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu Kinigi, umuhanzi The Ben  yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Pablo “Uruyange” wavutse ku itariki 23 Mata 2017.

Umuhanzi The Ben ubwo yari amaze kwita izina uyu mwana w’ingagi yasobanuye impamvu yahisemo kumwita Uruyange.

Ati “ Uruyange nashatse kubisanisha n’urwererane kuko njye n’abahanzi nyarwanda dushaka gushimangira guhesha u Rwanda ishema mu mahanga dukora umuziki mwiza kandi w’urwererane ”

Uyu muhango ukaba wanitabiriwe na Perezida wa Repebulika y’uRwanda, Paul Kagame, ibihumbi by’Abanyarwanda ndetse n’incuti z’u Rwanda  zaturutse mu bice bitandukanye by’isi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Emmy@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2iM76ea
via IFTTT

No comments:

Post a Comment