Umuhanzikazi Young Grace Abayizera wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwaa cyane n’abantu batari bake hano mu Rwanda, ku munsi w’ejo yatangaje ku mugaragaro ko agiye gutangira gufana ikipe ya Rayon Sports.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Young Grace yagize ati: “ubururu n’umweru???? #Ohrayon“. Aya magambo Young Grace akaba yarayatangaje nyuma yuko yari amaze gushyira ifoto ya Yannick Mukunzi yambaye jersey ya Rayon Sports nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri yose.
Young Grace akimara gushyira hanze iyi foto ya Yannick Mukunzi, yayiherekesheje amagambo agira ati: “Ubu mpinduye Equipe #ohrayon……Congratulations @mukunziyannick ,ndugu nzakugwa inyuma paka last????#komezautsinde
next step Manchester United”. Bigaragara ko yahisemo guhindura ikipe yafanaga abitewe n’urukundo afitiye Yannick Mukunzi nawe wahinduye ikipe akinira, ubu akaba agiye gutangira gukinira ikipe ya Rayon Sports.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2eKHD0p
via IFTTT
No comments:
Post a Comment