‘‘Mugomba kurinda banki zanyu ingona, kuko utayicunze neza ishobora kukwiba, mwirinde ingona zo ma mabanki, tugiye gushyira hanze ba bihemu ku rwego rw’Akarere, bitarenze ku wa 15 Nzeri 2017 bazashyikirizwa inzego z’umutekano ibi bizatuma bahita bishyura’’. Ibi akaba ari ibyatangajwe na gasaraba John, Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari n’Iterambere ry’Umurimo muri Gakenke mu nama ku korohereza abaturage kubona inguzanyo.
Abayobozi b’ibigo by’imari, Abayobozi b’Amabanki, abashinzwe Umutekano, ibigo bitanga inama BDF na BDE baturutse mu mirenge igize Akarere ka Gakenke basuzumye ingingo zitandukanye zatuma abaturage bahabwa servise zihuse kandi vuba kugira ngo abaturage bagire icyizere bagane ibigo by’imari ( Sacco’s) na za Banki kugira ngo batange inguzanyo mu buryo bwihuse kandi hubahirijwe ibisabwa.
Ndacyayisenga Damancène,Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amakoperative ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko abayobozi b’ibigo by’imari bagomba kwikubita agashyi bitewe n’uburyo basigaye batanga inguzanyo aho badashishoza mu kuzitanga bigatuma ba bihemu baba benshi.
Ndacyayisenga yagize ati ‘‘Abayobozi bagomba kwita ku mutekano mu kigo hagati (Internal control) umutekano hanze y’ikigo, kuri ubu nta kigo kitagicungishwa imbunda, bityo ikigiye gukorwa ni ugukoresha camera igenzura, ariko mu gihe ntayo yari yaboneke bakoreshe uburyo bwo gusaka hakoreshejwe icyuma, umutekano urusheho gucungwa neza,abagana ikigo cy’imari bakigane bafite umutekano usesuye’’.
Kanyaruhengeri Fulgence umuyobozi wa Sacco’s Cyabingo yavuze ko igituma badatanga servise nziza ngo ni uko bagikoresha uburyo bwa gakondo (système manuel) ariko ko mu gihe na bo bazaba bakoresha ikoranabuhanga rigezweho bazatanga servise nziza kandi zihuse ku baturage, avuga ko ari cyo gituma bafunga akazi saa kumi z’umugoroba aho kugeza saa kumi n’imwe nk’ayandi mabanki.
Abo bakozi ba sacco’s ngo baracyakoresha za fiche n’udutabo bigatuma batihutisha akazi bashinzwe ariko ngo mu gihe bizaba bimaze kuba (informatisée) ngo bashobora na bo gutanga serivisi nziza kimwe na banki z’ubucuruzi.
Naho ku bijyanye no gutanga inguzanyo yakomeje avuga ko bamwe bakora neza ariko ko iwabo bakorana neza haba umuyobozi ushinzwe inguzanyo (loan officer) cyangwa umuyobozi w’ikigo (manager) naho gufunga saa kumi ngo hari ibyo baba batinya bigatuma bafunga hakiri kare, kubera imirimo yo kumenya amafaranga yinjiye n’ayasohotse.
Abayobozi b’ibigo by’Imari n’Amabanki basabwe kubyaza umusaruro abashinzwe umutekano bakarangwa n’imikorere myiza nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.
Abari mu nama basabwe kwiga ku kibazo cy’inyungu iri hejuru bityo bakareba mu buryo bwo kworohereza abaturage ndetse no kubarinda kujya muri za banki basize ibigo by’imari (SACCOs) bagashaka uko bagabanya iyo nyungu basaba iri hejuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2iLgG0I
via IFTTT
No comments:
Post a Comment