Wayne Rooney yatawe muri yombi n'igipolisi cy'Ubwongereza

Umukinnyi ukina imbere mu ikipe ya Everton yo mu Bwongereza Wayne Rooney yafashwe na Polisi y'Ubwongereza akekwaho gutwara imodoka yasinze.

Rooney yafashwe ari hafi yo kugera iwe mu rugo ikinyamakuru Metro cyatangaje ko mbere y'uko afatwa yari yagaragaye mu kabari ka Bubble Room abyina indirimbo za Oasis.

Rooney nyuma yo gufatwa yajyanwe ku biro bya Polisi byo mu gace atuyemo kwisobanura ku bayobozi bayo.

Amakuru avuga ko Wayne Rooney yari yagiye mu birori muri ako kabari ari kumwe n'inshuti ze harimo na Phil Bardsley umukinnyi wakuriye muri Manchester United akaza no kujya muri Wes Bromwich.

Ronney ni igihangange mu mupira w'amaguru w'ubwongereza kuko ariwe umaze gutsindira ikipe y'igihugu y'Ubwongereza ndetse na Manchester United yahoze akinira ibitego byinshi ndetse.


Rooney asanzwe azwiho gusima agatama aha yanywaga banamumenaho izindi ubwo yarakiri muri Manchester United bishimira igikombe



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wXkHpj
via IFTTT

No comments:

Post a Comment