Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje uburyo umutware w’ingagi zo muri Pariki y’ibirunga yabegereye isa n’ishaka kubagirira nabi, mu rwego rwo kurengera abana bayo, bakizwa no guca bugufi nkuko babisabwaga n’ubayoboye muri icyo gikorwa.
Umukuru w’Igihugu yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017, mu umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 19, wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze.
Mu ijambo rye yatunguye abari aho abagezaho inkuru y’uburyo yigeze gusura ingangi mu myaka 14 ishize ari kumwe n’umushyitsi wari uvuye mu Burayi.
Ati “ …Ni inkuru ntabwo nari narigeze nyivuga, ariko uyu munsi ni mwiza kugira ngo nyivuge…. Silver Back ije kurwana rwose, kurengera umwana wayo. Uwari uduherekeje arambwira ngo ninshe bugufi. Twese duce bugufi , twicare tugagaragaze ko twebwe tudashaka kurwana, naho ubundi dushobora kugira ibyago. Turabikora hanyuma uwo mushyitsi, arahundukira aranyongorera, arambwira ati ‘ariko ntabwo wazibwira ko uri Perezida w’igihugu?”
Akomeza avuga ko yamubwiye ko yari kuyibwira ko ari Perezida w’u Rwanda ku buryo itari ikwiye kuntinyuka.
Ati “ Ariko nari namaze kugera hasi nyine, kugira ngo njye n’abashyitsi tuhave amahoro nyine.”
Icyo gihe yerekanie ko adashaka kurwana n’ingagi, ahubwo ko agomba kubahiriza amabwiriza yagenwe.
Ahereye kuri iyo nkuru yasabye abaturiye ibirunga, ibidukikije n’Abanyarwanda muri rusange kubahiriza ibidukikije, bakabirinda.
Ati” Ingangi zacu ni umutungo w ‘igihugu, umurage. Aho ziri zirishimye niho iwazo. Silver Back [umutware w’ingagi] yumva ariyo ihategeka, ndetse n’iyo yahahuriye na perezida agomba kwitonda. ibyo narabyubahirije rero. namwe mwese muri hano dufite inshingano yo kubahiriza ibidukikije tukabirinda, tukubahiriza ingangi n’izindi nyamaswa … ».
Ibyo ngo bigomba kubahirizwa kuko bifite uburenganzira bwo kubaho kandi bifitiye inyungu Abanyarwanda. Usanga abaje kuzisura binjiza amafaranga ateza imbere igihugu.
Mu bihe bitandukanye usanga Perezida Kagame aterera abantu urwenya ariko rugamije kubigisha. Urugero ni aho yagaragaje uko yifashishaga akuma kari ku mbunda mu kumuyobora inzira nijoro, igihe yari ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2ev2nfr
via IFTTT
No comments:
Post a Comment