Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, kuri uyu wa gatanu yemeje ko mu mezi makeya ari imbere Koreya ya Ruguru izaba ifite uburyo bwo kurasa ibisasu bya kirimbuzi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Burayi, atangaza Isi iri mu bihe bibi.
Ubwo yabazwaga na RTL niba abantu bakwiye kugira ubwoba bwa Koreya ya Ruguru, Jean-Yves Le Drian yagize ati: “Yego, ibintu birakomeye cyane.”
Yavuze ko kuri ubu hagaragara Koreya ya Ruguru yiyemeje gutunga missiles zizabasha gutwara ibisasu bya kirimbuzi. Ati: “Mu mezi makeya ibyo bizaba ukuri kandi icyo gihe, nimara kugira uburyo bwo gukora kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibisasu bya kirimbuzi, yewe no ku Burayi, cyangwa byibuze u Buyapani n’u Bushinwa, ibintu bizarushaho kuba bibi, niyo mpamvu ari ngombwa kubyitegura”
Yakomeje agira ati: “Ni ngombwa ko Koreya ya Ruguru isubira mu nzira y’ibiganiro”.
Ibisasu 2 bya missile byo mu bwoko bwa Hwasong-12 Koreya ya Ruguru iherutse gucisha hejuru y’u Buyapani, cyarushijeho gutera ubwoba mu karere ibi bihugu biherereyemo.
Nubwo ngo iterwa ry’izo missile ryamaganwe na Loni nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga, ngo ibihugu bitandukanye biri kwibaza icyo bigiye gukorera Koreya ya Ruguru.
Ni mu gihe u Bushinwa, umuterankunga wa mbere wa Koreya ya Ruguru, bwo budakozwa iby’ibihano bishya u Buyapani ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bari gusabira Koreya ya Ruguru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2goUs0k
via IFTTT
No comments:
Post a Comment