Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi anaboneraho gushimira abaturage b’i Musanze ku bw’uruhare bagize mu intsinzi ye yo kongera kuyobora u Rwanda indi manda y’imyaka 7.
Mu muhango wo kwita izina ingagi wo ku wa 1 Nzeri 2017, wabareye mu Ikinigi mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, Perezida Kagame wari warijeje abaturage kuzabasuura nyuma y’amatora, yaboneyeho no kubashimira ko intsinzi ye bayigizemo uruhare.
Ati “Banyamusanze ndabashimiye bwa kabiri, ibyo twari tuvuyemo mwagizemo uruhare runini, uko mwadushyigikiye rero kugirango tubayobore dufatanye namwe kubaka igihugu cyacu mubikomeza kandi nzakomeza kwizera ubufatanye na mwe n’imikorere yanyu myiza”.
Muri ubwo bufatanye abasaba gukomeza muri iyi manda y’imyaka 7, yanabasabye gukomeza kubungabunga ibidukikije, ati “…. harimo ndetse no kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubukerarugendo no guteza imbere abaturage”.
Ku wa 26 Nyakanga 2017, ubwo Paul Kagame yiyamamazaga mu karere ka Musanze, yahavuye asezeranyije abaturage kuzasubirayo kubashimira nyuma y’amatora [yabaye ku wa 4 Kanama].
Yagize ati “ndagirango mbashimire, nzagaruka hano nje kubashimira nyuma ya wa muhango [Amatora].
Muri uwo muhango, Perezida Kagame yanashimiye aba banyamusanze babarirwaga mu bihumbi bari baje kumushyigikira muri uwo muhango wo kwiyamamaza, avuga ko bidatunguranye kuba bari baje ari benshi ko n’ubundi asanzwe afitanye igihango na bo [Abaturage ba Musanze].
Yagize ati “nta gitangaza kuko Abanyamusanze dusanzwe dufitanye igihango”.
Perezida Kagame yongeye gutsindira kuyobora u Rwanda n’amajwi 98.79%, Intara y’Amajyaruguru akarere ka Musanze yashimiye gaherereyemo ikaba yaramutoye ku ijanisha rya 98.80% gakurikira umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa mbere mu kumutora ku ijanisha rya 98.90%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2gp0XjE
via IFTTT
No comments:
Post a Comment