Umugore ubu ntarya , ntavuga kubera ubugome yakorewe n'umugaobowe

Mu gihugu cya Etiyopiya umugore witwa Atsede yatwitswe n'umugabo we witwa Haimanot akoresheje aside isura irangirika ubu ntashobora kurya cyangwa kuvuga uretse kurira gusa.

Uyu mugore ubu ntabasha kureba amaso yarapfuye ntashobora no kuvuga kuko umunwa we warifunze ibi byose byatewe n'umugabo we wamumennyeho aside mu isura ye.

Atsede Nigussiem w'imyaka 26 ibi bijya kumubaho yarari mu rugo muri Tigrai mu gihugu cya Etiyopiya. Ubwo yafunguraga urugi asanze umugabo we babanaga Haimanot Kahsai w'imyaka 29.

Uyu mugabo yahise amumenaho aside umwana wabo w'imyaka 5 Hannibal Kahsai asinziriye.yahise yangirika cyane ku mubiri kuburyo adashobora kurya cyangwa kunywa keretse iyo bakoreshe ubuhanga bw'abaganga amafunguro agacishwa ahandi. Uyu mugore ubu yirirwa arira kuko aricyo kintu cyonyine ashoboye ubungubu.

Ibi bikimara kumubaho Atsede yahise yiruka mu muhanda atabaza abaturanye ngo bamutabare mu gihe uyu mugabo we yahise ahunga muri iryo joro yurira indege.

Amezi 2 arashize Astede aracyamerewe nabi umunwa we warafatanye ntashobora kuvuga kandi yaranahumye ijisho ry'ibumoso ryarapfuye ubu ashobora guhuma burundu.

Atsede ubu ari gufashwa n'abaganga b'abahanga mu kuvura uruhu bo muri Bangkok, mu butumwa yatanze munyandiko yagize ati :”sinzi impamvu umugabo wange yakoze ibi narindi mu nzu y'ababyeyi mu kanya kari kashize, nafunguye urugi nibwo yankoreye ibi, ndababara cyane umutima wange ufite agahinda.”

Astede avuga ko yaramaranye imyaka 5 n'umugabo we barasezeranye ariko ngo nyuma aza kujya muri Yemen mu kazi mu kwezi kwa 2 nyumagaruka amutwikisha aside.


Yarangiritse cyane

Ubu ari kwitabwaho n'abaganga

Mbere y'uko yangizwa n'uku yarameze



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wp3m73
via IFTTT

No comments:

Post a Comment