Kagame yavuze uburyo byamusabye kwicara hasi ngo ave imbere y’ingagi amahoro

Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kubaha no kubungabunga ibidukikije hatitawe ku rwego ariho; ibintu ahuza no kuba nawe ubwe ari perezida yarigeze kwicara hasi agamije guha amahoro ingagi ubwo yari yazisuye.

Yabivugiye mu muhango ngarukamwaka wo kwita abana b’Ingagi amazina, wabereye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya Mbere Nzeli 2017 ahiswe amazina abana b’ingagi 19 mu birori byitabiriwe n’Abanyarwanda, inshuti zabo, abakerarugendo hamwe n’abashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima baturutse hirya no hino ku Isi.

Imbere y’ibihumbi byitabiriye uwo muhango, Perezida Kagame yateruye imbwirwaruhame ye abasangiza inkuru atari yarigeze avuga y’uburyo yigeze kwiyambura icyubahiro kigombwa umukuru w’igihugu ageze imbere y’ingagi ubwo we n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru (atavuze amazina) basuraga ingagi mu birunga.

Yagize ati “Kera, mu myaka hafi 14 naje hano; najyanye n’abashyitsi kujya kureba ingagi, tugezeyo turazisura, ingagi ntoya y’akana yari imaze igihe gito ivutse, ngira ngo sinzi icyayikanze ivuza urwamo nk’aho hari icyo yari ibaye, silver back iza yirukanka ije gutaba umwana wayo. Iyi nkuru ntabwo nari narigeze nyivuga ariko uyu munsi ni mwiza kugira ngo nyivuge!”

“Hanyuma Silver Back (ingagi) ije kurwana rwose, kurengera umwana wayo, uwari uduherekeje aratubwira ngo ‘twese duce bugufi; twicare, tugaragaze ko twebwe tudashaka kurwana naho ubundi dushobora kugira ibyago’, turabikora, hanyuma uwo mushyitsi arahindukira aranyongorera ngo ‘ariko ntabwo wazibwira ko uri perezida w’iki gihugu?’ “

Yunzemo ati “Uwo twari kumwe, uwo mushyitsi arambwira ngo nimbwire ingagi, mbwire silver back ko ndi perezida w’u Rwanda itari ikwiye kuntinyuka, ariko ubwo nari nageze hasi kare kugira ngo njyewe n’abashyitsi tuhave amahoro nyine.”

Ahereye kuri iyo nkuru mpamo, Perezida Kagame yeruye ko kubungabunga ibidukikije birimo n’ingagi bireba buri wese; ibintu ahuza no kuba ingagi ari umutungo n’umurage by’Abanyarwanda.

Ati “Ingagi zacu ni umutungo w’igihugu, ni umurage, aho ziba zirishimye, niho iwazo, silver back yumva ari yo ihategeka ndetse n’iyo yahahuriye na perezida agomba kwitonda; ibyo narabyubahirije rero! Ariko perezida namwe mwese muri hano, dufite inshingano yo kubahiriza ibidukikije, tukabirinda! Tukanarindamo izo ngagi n’izindi nyamaswa ndetse n’aya mashyamba,”

Perezida Kagame yashimye abaturage baturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga ibarizwamo ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima, kuba baramaze guhindura imyumvire ku kuyibungabunga maze ashimangira ko iyo ibidukikije bibingabunzwe bigirira akamaro buri Muturarwanda ndetse n’abanyamahanga baza gusura u Rwanda.

Ati “Ibyimeza byose aho ngaho bifite uburenganzira bwo kubaho, ariko cyane cyane muri uko kubirinda no kugira ngo bibiheho tubifitemo n’inyungu zindi zavuzwe, zagaragaye hano, inyungu z’izo ngagi; abajya kuzisura, amadevise tuvanamo n’ibindi (…) twebwe nk’abanyarwanda tugira inyungu, abaza kuzisura baturutse ku isi hose bakishima; iyo na yo ni inyungu yabo, twese tukabyungukiramo.”

Ubutumwa…

Mu mpanuro Perezida Kagame yatanze, yahamagariye Abanyarwanda gufata iya mbere babungabunga ibidukikije ari nako bashyigikira ibikorwa biteza imbere ubukerarugendo kugira ngo bugirire akamaro abenegihugu ndetse n’abanyamahanga bagisura bakurikiye urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Ubutumwa mbaha, mwahawe n’abandi bavuze mbere yanjye ni ukuvuga ngo twifate neza, dufate neza n’ibidukikije, duteze imbere ubukerarugendo, tubungabunge ibyo byose bishaka ko twabiha amahoro, tukabiha n’ubuzima bikwiye noneho buri wese akavanamo inyungu; ari abava ku Isi hirya no hino baza gusura u Rwanda, bakunda u Rwanda bakabisanga bitera imbere, bakabisanga bifite ubuzima bwiza ari nako n’Abanyarwanda tugira ubuzima bwiza kandi twiteza imbere.”

Mu rwego rwo kuzamura ibikorwa by’ubukerarugendo ari nako bigirira akamaro abaturage batuye mu bice bikorerwamo, guverinoma iherutse kuzamura amafaranga isanzwe isaranganya aba bo baturage (revenue sharing) maze agirwa 10% avuye kuri 5% by’aba yinjijwe n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu gihe cy’umwaka.

Ayo mafaranga ashorwa mu bikorwa remezo bifiteye akamaro abaturage birimo kububakira imihanda, amavuriro, amashuri n’ibindi aho hagenda harebwa icyo abaturage bo mu gice gikorerwamo ubukerarugendo bakeneye gusumbya ibindi.

Kuva hatangira umuhango wo Kwita Izina abana n’ingagi mu mwaka wa 2005, ingagi 239 ni zo zimaze guhabwa amazina.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2wXur2F
via IFTTT

No comments:

Post a Comment