Murekezi Anastase wagizwe Umuvunyi Mukuru na Perezida wa Repubulika Paul Kagame amushimira inshingano zitandukanye yagiye amuha, agashima uko yagiye anamufasha kuzisohoza uko bwikiye.
Ibi yabigarutseho mu muhango w’ihererekanyabubasha ku mwanya wa Minisititi w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard, wabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, ku wa Kane tariki ya 31 Kanama 2017.
Ubuhamya bwa Murekezi
Njyewe rero nagize amahirwe adasanzwe yo kumenywa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kuko nari umukozi wa leta usanzwe guhera muri Repubulika ya kabiri. Natangiye imirimo mu kwezi kwa Mbere mu 1980. Nkora imirimo icyo gihe banyitaga Secretaire d’administration. Nza kujya kuri terrain mu mushinga, nza kuvayo mba Directeur general(Umuyobozi mukuru) w’ubuhinzi, mvayo ndongera nyobora undi mushinga… haza jenoside, nyuma ya Jenoside igihe nari mu ishyaka rya PSD noneho duhura n’Umutwe wa FPR Inkotanyi turaganira turumvikana, kuva mbere rwose. Ubwo nanjye ndamenyekana mu ba PSD, dukorana neza n’inkotanyi.
Ubwo mpita mba directeur de Cabinet muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Ndakomeza mba Secretaire General, icyo gihe poste yanjye ya directeur de cabinet yari ivuyeho. Ariko igihe kiragera hari imirimo bampaye numva iramvuna pe! Kujya gukora muri ISAR njye nibwiraga ko ari n’i Rubona. Njya kureba umuyobozi mukuru wa ISAR Rubona, imirimo ashaka kunshinga iyo ari yo, ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, ambwira ko ashaka kunjyana Gakuta cyangwa Kitabi. Numva hazaba ari kure cyane y’umuryango wanjye kandi ntazawimura ntuye i Kigali . Nsaba mise en disponibilite(Gusaba guhagarika akazi by ‘igihe gito) barabinyemerera.
Njya kuba consultant Prive(umujyama wigenga), ndakora nigenga, nza kuvayo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arantoranya angira umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Ishinzwe inganda n’ishoramari muri minisiteri, icyo gihe yitwaga Minicom.
Nyuma y’umwaka umwe angira Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi imyaka ibiri, angira Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo imyaka itari mikeya. Angira Miniitiri w’Intebe imyaka itatu. Murumva kumushimira nanabishobora (mumfashe tugerageze kumushimira), ariko napfa kubishobora sinabibonera imbaraga, sinabibonera uburyo bwo kumushimira kuko ni mu rwego rwo hejuru.
Noneho rero, ubu yangize umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, nimumfashe twongere tumushimire. Imirimo yanshingaga yose, naramubwiraga ngo hari icyo nshoboye kuyikiraho. Nti ‘ariko hari n’ibizananira, nizere ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muzamba hafi mukanyigisha, mukankosora ibyo nakosa byose, arabinyemerera. Kandi niko yagiye abinkorera iteka ryose. Ku buryo ndashidikanya na gato ko no mu mirimo mishya yanshinze azamba hafi kugirango ankosore, anyobore, kugira ngo ampe icyerekezo.
Mwabonye tweet yanjye mu gitondo, ko rwose mushimira icyerekezo cyiza yampaye ndi Minisitiri w’Intebe, mushimira n’imirimo mishya yanshinze kandi ko nzayikorana umurava. Nzongeraho no gukomeza kwiyoroshya uko mbisanganywe. Kandi mbishimira Imana, nsaba Imana kugira ngo ihe umugisha Perezida wacu n’umuryango we n’igihugu cyacu, dukomeze natwe tuyigendereho tugire umugisha, buri Munyarwanda aho ari hose n’icyo akora cyose.
Murekezi yahawe inshingano zo kuba Umuvunyi Mukuru, dore ko ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yarahiraga, Perezida Kagame yari yamwijeje ko azamuha izindi nshingano, bitewe n’uburyo yaranzwe n’umurava mu nshingano ze.
Ibindi kuri we
Anastase Murekezi wavutse mu 1952, ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana babiri. Yavukiye mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ni inzobere mu buhinzi yabiherewe impamyabumenyi muri kaminuza ya Louvain-La-Neuve yo mu Bubiligi, aho yagiye arangije amashuri yisumbuye mu cyitwaga Groupe Scolaire Officiel de Butare. Ni inararibonye akanaba impuguke mu iterambere ry’ubukungu n’ubuzima rusange bw’abaturage.
Imirimo yakoze.
Kuva mu 1984 kugera mu 2004 yakoze imirimo inyuranye muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, aho yakuriye imishinga inyuranye yo guteza imbere ubuhinzi mu nzego tekiniki nko kunoza uburyo bwo gutunganya umusaruro, koroshya uburyo abahinzi babona inguzanyo n’igishoro byo gushora mu buhinzi, n’indi mirimo yakorwaga mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2004 Anastase Murekezi yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe gukurikirana inganda no guteza imbere ishoramari kugera muro 2005 ubwo yabaga minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Uyu mwanya Murekezi yawumazeho imyaka itatu kugera muri Werurwe 2008 abaye Minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi ba leta mu Rwanda, minisiteri yari akiyobora kugera kuwa 23/07/2014 ubwo perezida w’u Rwanda yamugiraga minisitiri w’Intebe.
Murekezi ni umunyepolitiki wo mu ishyaka rya PSD, yasimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ubarizwa muri FPR-Inkotanyi.
Murekezi yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatanu wayoboye guverinoma mu Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabaye kandi Minisitiri w’intebe wa 10 u Rwanda rwagize.
Yasimbuwe kuri uyu mwanya na Dr Ngirente Edouard, agirwa Umuvunyi Mukuru asimbuye Cyanzayire Aloysia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2vTApwI
via IFTTT
No comments:
Post a Comment