Impanuro Murekezi Anastase yahaye Dr Ngirente Edouard umukoreye mu ngata

 

  • Nagize amahirwe adasanzwe yo kumenywa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
  • Mpereje inkoni Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Umunyarwanda w’umuhanga, umunyabwenge, umukozi w’umurava uzwi mu Rwanda no mu mahanga kuko yakoraga muri Banki y’Isi yose
  • Akazi kabari imbere ntikoroshye
  • Munkeneye nta modoka iri hafi naza nirukanka n’amaguru
  • Mbasigiye abakozi b’abahanga bazi gukora
  • Mukurikirane ibya Kaminuza zahagaritswe by’agateganyo
  • Umushyikirirano n’umwiherero w’abayobozi bakuru bibasaba ubwenge n’imbaraga

 

Murekezi Anastase wahoze ari Minisitiri w’Intebe yahererekanyije ububasha na Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard. Yamuhaye impanuro zitandukanye, amwereka uko imirimo imutegreje imeze n’imbaraga asabwa gukoresha kugira ngo asohoze inshingano yahawe, yamusubiriyemo kenshi ko zisaba imbaraga.

Ijambo rya  Murekezi muri uwo muhango

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, ubu ni kimwe mu igihe gikomeye muri ibi biro bya Primature mu byishimo biseseuye mpereje inkoni uwansimbuye. Nkaba mpereje inkoni Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,  Umunyarwanda w’umuhanga, umunyabwenge, umukozi w’umurava uzwi mu Rwanda no mu mahanga kuko yakoraga muri banki y’Isi yose.

Ni ishema rero kubona u Rwanda rugenda rugira abana barwo, Abanyarwanda b’ubwenge kandi biyemeza kurukorera  ku buryo buhamye. Ni ishema rikomeye kubona abantu bakora bakagenda basimburana kandi mu mahoro.

Ariko nta n’ukuntu byamera kundi mu gihe dufite Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame utuyobora, Abanyarwanda tumukunda uko mubizi mwese. Nta kuntu Minisitiri w’Intebe yashyiraho undi uretse Umuhanga, umukozi, umunyamurava ukunda igihugu cye nka Nyakubahwa Dr Ngirente  Edouard.

Nagirango dushimire rero Nyakubwaha Perezida Kagame waduhaye Minisitiri w’Intebe mushya ukwiye.

Nyakubahwa Minisitiri w’intebe, ejo nakurikiye irahira ryanyu ndi mu rugo kuko nari ndwaye. Ariko numva biranejeje kuko nari nsanzwe mbazi mu mirimo muri Minecofin, mu kanya ubwo twaganiraga munyibukije ko twari twaranahuriye mu nama ya Diaspora ubwo nari naherekeje Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakira Abanyarwanda mu bubiligi, nyakubahwa minisitiri w’intebe tukanahura tukaramukanya ndabyibutse mu ncamake, mubaza aho yiga ambwira Louvain la Neuve, nanjye niho nize, ati ‘ese waharangije ryari? ‘Nti nahagarangije igihe iki n’iki’. Ati ‘icyo gihe njyewe nari ntangiye Amashuri abanza’.

Bikavuga rero ko dufite amahirwe akomeye muri iki gihugu. Dufite amahirwe yo kugira Minisitiri w’Intebe ufite imyaka 44 gusa. Ni igihe cyo gukora maximum(urwego rwo guheraheza), igihe cy’umusaruro muri byose. Bivuga ngo dufite amahirwe menshi cyane, ari Primature, ari Abanyarwanda twese. Umuhanga namenye kera, umuhanga nabonye ku kazi, umuhanga kandi werekana n’ubwitonzi bwinshi mu byo akora.

Muzi ko nkunda gushyira imbere kwiyoroshya mu byo nkora byose. Kandi ngashyira imbere kumva abandi, kumva abantu. Ngaha agaciro gakomeye umuntu kugirango mbone uko musaba gukora. Akore byinshi kuko nabanje kumumenya, nabanje kumuha agaciro.  Nabanje kuganira na we kugirango tumenye neza, umurimo ashinzwe, twumve ko tuyumvikanaho neza.

Nasanze indangagaciro nshyira imbere [kuko tumaze kuganira] na we nizo ashyira imbere. Ariko akongeraho n’ibindi byihariye birumvikana.

Nagize amahirwe adasanzwe yo kumenywa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame ari kumwe na Murekezi akiri Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bakuru batandukanye

Njyewe rero nagize amahirwe adasanzwe yo kumenywa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kuko nari umukozi wa leta usanzwe guhera muri Repubulika ya kabiri. Natangiye imirimo mu kwezi kwa Mbere mu 1980. Nkora imirimo icyo gihe banyitaga Secretaire d’administration. Nza kujya kuri terrain mu mushinga, nza kuvayo mba Directeur general(Umuyobozi mukuru) w’ubuhinzi, mvayo ndongera nyobora undi mushinga… haza jenoside, nyuma ya Jenoside igihe nari mu ishyaka rya PSD noneho duhura n’Umutwe wa FPR Inkotanyi turaganira turumvikana, kuva mbere rwose. Ubwo nanjye ndamenyekana mu ba PSD, dukorana neza n’inkotanyi.

Ubwo mpita mba directeur de Cabinet muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Ndakomeza mba Secretaire General, icyo gihe poste yanjye ya directeur de cabinet yari ivuyeho. Ariko igihe kiragera hari imirimo bampaye numva iramvuna pe! Kujya gukora muri ISAR njye nibwiraga ko ari n’i Rubona. Njya kureba umuyobozi mukuru wa ISAR Rubona, imirimo ashaka kunshinga iyo ari yo, ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, ambwira ko ashaka kunjyana Gakuta cyangwa Kitabi. Numva hazaba ari kure cyane y’umuryango wanjye kandi ntazawimura ntuye i Kigali . Nsaba mise en disponibilite(Gusaba guhagarika akazi by ‘igihe gito) barabinyemerera.

Njya kuba consultant Prive(umujyama wigenga), ndakora nigenga, nza kuvayo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arantoranya angira umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Ishinzwe inganda n’ishoramari muri minisiteri, icyo gihe yitwaga Minicom.

Nyuma y’umwaka umwe angira Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi imyaka ibiri, angira Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo imyaka itari mikeya. Angira Miniitiri w’Intebe imyaka itatu. Murumva kumushimira nanabishobora (mumfashe tugerageze kumushimira), ariko napfa kubishobora sinabibonera imbaraga, sinabibonera uburyo bwo kumushimira kuko ni mu rwego rwo hejuru.

Noneho rero, ubu yangize umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, nimumfashe twongere tumushimire. Imirimo yanshingaga yose, naramubwiraga ngo hari icyo nshoboye kuyikiraho. Nti ‘ariko hari n’ibizananira, nizere ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muzamba hafi mukanyigisha, mukankosora ibyo nakosa byose, arabinyemerera. Kandi niko yagiye abinkorera iteka ryose. Ku buryo ndashidikanya na gato ko no mu mirimo mishya yanshinze azamba hafi kugirango ankosore, anyobore, kugira ngo ampe icyerekezo.

Ubutumwa bushimira

Mwabonye tweet yanjye mu gitondo, ko rwose mushimira icyerekezo cyiza yampaye ndi Minisitiri w’Intebe, mushimira n’imirimo mishya yanshinze kandi ko nzayikorana umurava. Nzongeraho no gukomeza kwiyoroshya uko mbisanganywe. Kandi mbishimira Imana, nsaba Imana kugira ngo ihe umugisha Perezida wacu n’umuryango we n’igihugu cyacu, dukomeze natwe tuyigendereho tugire umugisha, buri Munyarwanda aho ari hose n’icyo akora cyose.

Akazi kabari imbere ntikoroshye


Minisitiri w’Intebe mushya n’ucyuye igihe basinya ku nyandiko z’ihererekanyabubasha

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe rero, muje kuyobora serivisi iruhije. Nkuko nabibawiye mu kanya, mubyihoreye bikigenga, mukabirekera Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’intebe na Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri mushobora kigira imirimo mikeya. Ariko umusaruro wanyu waba mukeya.

Niyo mpamvu mbagira inama yo kuzahora iteka mukorana na bagenzi banyu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabahaye ngo mukorane. Kandi mukorana n’abandi bakozi bose ba Primature, kugirango iyo mirimo myinshi ihari mushobore kuyibyaza umusaruro igihugu kibategerejeho.

Hari uguhuza ibikorwa byose bya guverinoma. Ibitekerezo byose bya gahunda yo kugena ibizakorwa muri planning(igenamigambi), gukurikirana uko bikorwa, kureba inzego zose ko zikora neza, kandi ko harimo disipulini mu bakozi, muri central Government(Ubuyobozi bwite bwa leta) no muri Local Government(mu nzego z’ibanze).

Kandi ko uretse n’abakozi ba leta,  n’abakozi bo mu nzego z’abikorera, no muri Sosiyete sivile, no mu madini n’amatorero, ko bose bakorera igihugu, ko bakorera hamwe,  ko baganisha hamwe, ko bagenda bashyira mu bikorwa icyerekezo Nyakubahwa Perezida  Paul Kagame yahaye u Rwanda.

Perezida Kagame yaduhaye intambwe ndende

Dore yari yaratugejeje  kuri 2020 (icyerekezo) none yaduhaye intambwe ndende cyane icya 2050. Ni mwebwe mufite inshingano, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yo kuyobora inzego zose zibishinzwe kugirango icyo gihe cyose kigera kuri 2050, kivemo gahunda zifatika zigaragarira Abanyarwanda, zigenda zishyirwa mu bikorwa, kandi zigenda zikurikiranwa, namwe ubwanyu, kuko n’Inteko Ishinga amategeko izabikurikirana ibyo mukora  n’abaminisitiri bose muyobora.

Mufite rero inshingano zikomeye cyane Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe,  inshingano no  kubanza kunoza gahunda yatangiye gutegurwa y’imyaka 7 ya manda ya Perezida Paul Kagame. Mukazayumvikanaho muhereye ku byo yagiye yemerera Abanyarwanda yiyamamaza mu gice cy’amatora. Inteko Ishinga Amategeko izayumva ntabwo izayiganiraho, izayumva inezerwe ariko izayigenderaho imyaka 7 yose kugirango ibone uko igenzura(ikontorola) Guverinoma. Ubwo ni ukuvuga ko ari gahunda ikomeye cyane.

Umushyikirirano n’umwiherero w’abayobozi bakuru bibasaba ubwenge n’imbaraga

Abayobozi bashya n’abacyuye igihe, bazafatanya

Hari na gahunda y’imyaka 7 i rangiye iri mu nyandiko(document) muza kubona. Raporo y’ibikorwa bya gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma yarakozwe irarangira. Ubwo muzagena igihe mwayoherereza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko igihe cyarinze kiturangirana tutarabona ibitekerezo bya nyuma byagombaga kuva muri Perezidansi kugirango twumvikane neza ko tugiye kuyobereza. Ariko byarabonetse gahunda yararangiye yaranogejwe, ubu igomba koherezwa nta kindi gisigaye.

Hari ibindi byinshi bibategereje bizahora bibasaba ubwenge n’imbaraga. Kuko buri mwaka haba inama y’igihugu y’Umushyikirano. Ubungubu izaba mu mezi makeya. Mukwiriye kureba uko mwareba umwaka ukomeza ,raporo  inzego zose zigeze hehe ziyishyira mu bikorwa.

Kandi na none buri mwaka haba umwiherero w’abayobozi  bakuru b’igihugu. Na none mukwiye kureba aho ibikorwa bigeze. Umwiherero wundi ukunze kuba mu kwa kabiri mu kwa 3 buri mwaka. Inama y’umushyikirano nayo iba mu kwa 12. Ni ukuvuga ko ibyo byose  bikwiye kwitabwaho, mukamenye neza aho bigeze, kugira ngo muzabone  uko ubitangaho raporo imbere ya Perezida wa Repubulika.

Kandi hari n’ibikorwa byigaragaza bifite uburemere bidashobora gusubira inyuma. Nko mu byerekeye ubukungu hari politiki ireba ahantu hihariye h’ishoramari(economic zone). Iyo gahunda yarizwe mu nama y’abaminisitiri, ariko iya nyuma yari yabaye isaba ko inozwa.

Ubu rero yagombaga kuzasubizwa muri cabinet, kugirango inozwe yemezwe burundu, ishyirwe mu bikorwa.

Hari n’umushinga w’itegeko ureba imisoro mu nzego z’ibanze, Cabinet yemeje n’aho imitungo ituruka mu nzego z’ibanze. Uwo mushinga uracyari hano kuko watugezeho igihe cy’ububasha bwo gusinya cyararangiye. Dutegereza ko Minisitiri w’intebe mushya azasinya uwo mushinga w’itegeko, akawoherereza Inteko ishinga amategeko, kugirango iwusuzume iwige neza.

 Kaminuza zahagaritswe by’agateganyo

Ndetse hari na gahunda y’ireme ry’uburezi mu nzego za kaminuza n’amashuri makuru. Raporo nziza yakozwe n’impuguke zigenga. Iyo raporo ikaba yarerekanye aho dufite intege nke muri za kaminuza n’amashuri makuru. Mineduc isaba buri shuri rikuru ko rikosora, ryerekwa ibyo rigomba gushyira mu bikorwa kugira ngo rishobore kwemererwa gufungura, kandi umwaka w’amashuri makuru na kaminuza ugiye gutangira.

Ni ukuvuga ko mukwiye kubaza Minisitiri  w’Uburezi , iyo raporo aho igeze ishyirwa mu bikorwa.  Kugirango itangira rya za kaminuza(umwaka w’amashuri) 2017-2018 rizatangire  hari ibintu byinshi byakosowe.

Amashuri makuru na za kaminuza, inyinshi Porogaramu zari zarahagaritswe zimaze kongera kwemererwa kubera ko ibyo zaburaga zabikosoye. Noneho igihugu gitere imbere ku buryo bwihuse cyane, kandi ibyo cyiyemeje kirabikora.

Ubu hari ikintu kigaragara cyiza cy’uko ikinyuranyo cy’ibyo twohereza mu mahanga n’ibyo dutumiza kigenda kigabanuka. Ariko birasaba ko twohereza mu mahanga byinshi cyane. Birasaba ko gahunda ya Made in Rwanda itera imbere, birasaba ko ubuhinzi  n’ubworozi bitera imbere. N’ubu rero igihe cyo kureba ko tugiye guhinga, ko igihe cy’ihinga kigeze, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yiteguye gute hamwe n’abahinzi n’aborozi, kugirango  ubukungu bushingiye ku buhinzi, bushingiye kuri serivisi, bushingiye kuri Made in Rwanda bukomeze butere imbere.

Dosiye nyinshi zibategereje

Amadosiye ni menshi cyane, hari ayo abaminisitiri bahora bohereza, hari n’ari hano ubungubu n’andi azajya aza. Ubwo Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri ni we uzaba ari umujyanama wanyu wa mbere wo kugena urutonde rw’amadosiye agomba gushyikirizwa inama y’Abaminisitiri.

Mbasigiye abakozi b’abahanga bazi gukora

Abakozi b’abahanga, Abajyanama, abashinzwe kandika imbwirwaruhame n’abayobizi b’ibiro bya Minisitiri w’intebe

Mufite abakozi beza muri Primature. Abakozi beza cyane. Abagabo n’abagore bazi gukora. Nasanze bazi gukora, ubu mbasize bazi gukora pe. Banarushijeho kuko n’uburyo bakoragamo twarafatanyije buravugururwa.  Bazi ibyo gukurikirana imirimo hirya no hino muri za minisiteri, no mu nzego z’abigenga, no mu nzego zegerejwe abaturage, imishinga iri hirya no hino,  byose biravugururwa ku buryo hari itsinda ribikurikirana, buri gacu, ku buryo ubu bizaborohera kubikurikirana cyane.

Ni abakozi b’abahanga, bitanga batagira amasaha. Haba ku manywa haba n’ijoro baba bakora. Ni abakozi kandi bitabira gukoresha ikoranabuhanga, ict, modele zije bwa mbere bahita bazifata bakazikoresha.

Mufite n’ahari uburyo bwo kureba aho igihugu kigeze,  uko gahunda zimeze , haherewe ku cyerekezo nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze.

Abakozi mufite muri Primature si abahanga gusa, bafite n’umutima mwiza, kuko bo ubwabo baratabarana, bagirana inama, barasurana, uwagize ibyago baramusura, uwagize ibirori ni uko. Bafite isanduku y’ingoboka ibafashamo, bafite uburyo bakorana kandi bishyiriyemo ubwabo. Ni ibintu byiza mbagira inama yo kuzabibashyigikiramo, kugirango bakomeze  batere imbere.

Icyakora Primature twabuze ahantu na hamwe twaba aba ambere muri siporo.  Ubu gihe kirageze ngo nyakubahwa Minisitiri  w’Intebe mushya muzabishobore, muri siporo naho muzabe indashyikirwa.

Ni abakozi rwose bafite ikinyabupfura, bazi gukora bazi kwikoresha, baba  abajyanama ba Minisitiri w’Intebe, baba abasesenguzi (analysts), abayobozi bakuru (DG), abo mu bakozi bo muri serivisi nkuru….., ni abakozi mbashimiye kandi buriya cyane cyane  Minisitiri ushinzwe ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu nshingano afite harimo kumenya ko abakozi bakomeza kumuererwa neza, gukora neza, akabaha raporo, namwe mukabona ko ibyo ababwira ari byo.

Abakozi b’abahanga

Turishimira rero ko ibihe byiza bibayeho turi bazima, mu bihe byiza by’ubuyobozi buhamye mu Rwanda. Ba minisitiri  w’intebe basimburana mu mahoro, Perezida wa Repubulika, akabaha icyerekezo bakagikurikiza. Guverinoma igakora imirimo nkuko Perezida wa Repubulika abiashaka ni ibintu twishimiye. Ni ibintu byiza cyane. Njyewe mu mirimo mishya nyakubahwa  Perezida wa Repubulika yanshinze, ariko mpereye no ku bunararibonye(experience) nagiye  nkura hirya no hino, itarabuze kugira icyo inzamuraho mu bumenyi, nshimira Imana kandi n’abayobozi banyoboye bose kuva natangira gukora.

Munkeneye  nta modoka iri hafi naza n’amaguru

Ndahari Nyakabahwa Minisitiri w’Intebe mwebwe ubwanyu munkeneye, ni ukumpamagara nkaza nihuta.  N’iyo imodoka idahari naza nirukanka n’amaguru rwose, nta kibazo. Nkaza nkabagira inama ku kibazo mushaka ko mbagiraho inama. Muzaba bufite abajyanama benshi, hari abayobozi bakuru muzaba mukorana hano, ari abaminisitiri banyu muyobora. Ari n’abandi mushobora kugisha inama, byose mukabyumva, kugirango namwe mushobore kubona uko mugira inama nziza cyane Nyakubahwa  Perezida  wa Repubulika Paul Kagame.

 

Mbifurije rero ishya n’ihirwe  mu mirimo yanyu mishya, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe. Mbijeje ko rwose njyewe ubwanjye n’abo twari dusanzwe dukorana, twakiriye neza ishyirwaho ryanyu. Tukaba twiteguye kubagira inama igihe cyose mwadukenera. Kandi nta nubwo tuzategereza ko munaduhamagara, tubonye n’aho  twagera mutarabona, tukabona hari ibitagenda twahita tubabwira, kugirango muhite mufata ibyemezo biri mu bubasha bwanyu, maze ibintu birusheho gutungana mu miyoborere myiza turimo kandi twifuza gukomezamo, twishimiye Abanyarwanda twese, turushaho gutera imbere, mu majyambere adaheza, adasigaza inyuma,Umunyarwanda n’umwe, ahubwo twese  tugenda  tujya imbere, mu cyemezo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye.

Ndagirango rero mbashimire kandi ngeze ahongaho. Mfite byinshi nshobora kuba navuga, ariko igihe kiraregare umuntu agahagarara byanze bikunze.

Imirimo ikomeye irabategereje, ariko ubuhanga, imbaraga, ubunararibonye mufite mu mirimo itandukanye mu Rwanda no mu mahanga, ariko cyane cyane, imyaka mike mufite ibaha imbaraga nyinshi cyane, ni ibintu muzubakiraho, kandi tubategerejeho byinshi, bizatuma Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abashima n’igihugu kikishima kigatera imbere.

Murakoze cyane.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 



from bwiza http://ift.tt/2wvt74c
via IFTTT

No comments:

Post a Comment