Kigali: Abanyamakuru bashatse amakuru kwa Rwigara mu rugo bavuyeyo banyonyomba

Abanyamakuru b’Abanyarwanda bakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga n’ibyo mu Rwanda baravuga ko bagiye gushaka amakuru mu muryango wo kwa Rwigara Assinapol, bashaka kumenya ukuri kw’ibivugwa kuri uwo muryango, ariko bahavuye banyonyomba.

Abo banyamakuru  bagiyeyo ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017 ahagana mu masaha ya saa kumi. Abo ni Yvan Mugisha wa The EasterAfrican , Eric Bagiruwubusa ukorera Ijwi rya Amerika , John Williams Ntwali w’ikinyamakuru Ireme News hamwe na Bob Robert Mugabe wo mu kinyamakuru Greatlakes.

Ibibazo bahuriye nabyo muri ako kazi byakwiragijwe ku mbuga nkoranyambaga, mu butumwa bagendaga banasangiza inzego z’igihugu ndetse n’urw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC, polisi y’u Rwanda n’abandi.

Aba banyamakuru baratangaza ko nyuma yo kumara amasaha asaga 5 ku rugo rw’iwabo wa Diane Rwigara bagerageza gushaka amakuru ku kuri kw’ibimaze iminsi bitangazwa kuri bo ndetse ko byanashoboka ko abagize uyu muryango baba bari mu maboko y’inzego z’umutekano. Nubwo polisi y’u Rwanda itahwemye  guhakana aya makuru. 

Mu ijwi ry’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, ryumvikaniye kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ku wa 01 Nzeri 2017, yavuze ko badafunze ahubwo bari gukorwaho iperereza.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Ntwali John Williams, umwe mu bari bagiye gutara amakuru mu rugo kwa Rwigara, yagize ati “Haje umugabo wavuze ko akorera urwego rwa Leta atavuze. Ariko hari haciye akanya tuhamaze amasaha menshi, ubwo bivuga ko yari yatubonye, aratubaza ati ‘muri ba nde ko mwakomeje gutembera ahangaha? uwitwa Mugisha ni we wamusubije ko ari abanyamakuru ”…

Ntwali akomeza avuga ko uwo mugabo yahise ababwira ko batemerewe kuva aho bari.

Ati  “Uwo mugabo yatangiye guhamagara bagenzi be tutazi abo ari bo, ababwira ko bagomba kuzana imodokari ikadutwara .Ariko aho twari duhagaze ahongaho tugirango n’imikino, nibwo uwabashaga kwandika SMS yarebye uko yayohereza ,….haza undi na we ashyigikira mugenzi we ko hagomba kwoherezwa imodokari ikaza kudutwara twese uko turi 4 ″…

Akomeza agira ati “Rero mu gihe imodokari yari itaraza, nibwo twabonye ko nta mikino irimo ,nibwo twateye intambwe dusa n’abigira imbere kuko twabonaga nta mapingu banafite ngo barayatwambika, icyo gihe uwabonaga moto yahise afata moto ajya ukwe n’undi ajya ukwe, tugenda dutyo ….″

Yongeye ati “Iyo tuhaguma ubu ntituzi aho twari kuba duherereye aya masaha ,ntituzi ibyo twari kuba turimo, ntituzi ibyo twari kuba twakorewe, twatandukanye dutyo”.

Abajijwe aho abo bari kumwe bari, yavuze ko batahaviriye rimwe.

Yagize ati “Yee twagiye urusorongo ariko duhana intera ,…nubwo tutahagurukiye rimwe″….

Yanasobanuye icyatumye bamara amasaha menshi kuri urwo rugo, Ati “Impamvu ayo makuru atahise aboneka byanadutwaye amasaha menshi ,n’uko nta bantu bari bariyo. Kuba batari bariyo rero umuzamu akaza kutubwira ngo dutegereze igihe bazira, twarebye turavuga tuti ‘aho kugirango tugende ,wenda baze kuza bananiwe bahite binjira baruhuke ntitunababone, reka dutegereze,…Twe rero twarinze tuhava tutazi  ko bari buze cyangwa ntibaza”.

Uyu Munyamakuru Williams avuga ko nyuma yo kuva kuri urwo rugo, ko hamwe n’abo bari kumwe batazi ikizakurikira  “Kuva hari umuntu wari wadusabye ko tutava ahongaho,tukahava dusa n’abatorotse ,….ntuba uzi uwo nguwo utorotse, ntuba uzi niba adafite ubushobozi bwo kugusanga ahantu uri..”

Byatangajwe ko Diane Rwigara ari gukorwaho iperereza ku kunyereza imisoro no gukoresha inyandiko mpimbano kandi ko iwabo mu rugo hakozwe isaka. Gusa, umuvugizi wa polisi, ACP Theos Badege yavuze ko Diane adafunze nyuma y’uko musaza we, Aristide Rwigara uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yemeje ko yatawe muri yombi ku wa kabiri n’abandi bavandimwe be na nyina.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Marshall Eugene David /Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2wvqpvk
via IFTTT

No comments:

Post a Comment