Urukiko rwa Koreya ya Ruguru rwasabiye abanyamakuru 4 bo muri Koreya y’Epfo guhanishwa igihano cyo kwicwa nyuma y’uko bahamwe n’ibyaha byo kwibasira no gutuka ubuyobozi bwa kiriya gihugu.
Ni mu gihe ibinyamakuru 2, Chosun Ilbo ndetse na the Dong-A Ilbo, byo muri Koreya y’Epfo bikwirakwije amakuru asebya ubuyobozi bwa koreya ya Ruguru, binyuze mu bitabo 2 ibi binyamakuru byasohoye guhera muri 2015.
Amakuru yatanzwe n’urukiko rwo mu gihugu muri Koreya ya Ruguru rwatangaje kuri uyu wa Mbere Nzeri 2017 avuga ko izi mbuga zakoresheje ibitabo mu kwandagaza isura y’igihugu cya koreya ya ruguru batuka ishyaka DPRK no guhangana amazina adahangarwa mu gihugu harimo n’iy’ibirango bya cyo.
“nyuma yo gusesengura biriya bitabo, twasanze biriya bitangazamakuru byarakoze ibyaha bitababarirwa birimo gutuka icyubahiro cya DPRK ndetse banarenga imipaka bagera no ku bitavugerwa birimo ibirango by’igihugu.”
Urukiko rwasabye ko aba banyamakuru 4 bo muri ibi bitangazamakuru bagomba guhanishwa igihano cy’urupfu nta yandi mananiza cyangwa ubundi bujuririe, bakaba bagomba kwicwa igihe cyose bibaye ngombwa ndetse bakicirwa ahantu runaka bashatse.
Amakuru bwiza.com yakuye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko Atari ubwa mbere Koreya ya Ruguru ikatira igihano cy’urupfu abaturage ba Koreya y’Epfo, no mu kwezi kwa kamena yari yasabye ko uwahoze ari perezida wa koreya y’Epfo, Park Geun-Hye ndetse n’uwari ukuriye urwego rushinzwe ubutasi ku ngoma ye, Lee Byung-Ho, bahabwa igihano cy’urupfu ku byaha baregwaga, byo gufatanya n’Amerika gushaka kwivugana Kim Jong-Un.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2wsCTnN
via IFTTT
No comments:
Post a Comment