Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2017, ubwo yagezaga ijambo ku bagize Guverinoma nshya n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu bari barahiye. Perezida Kagame, yasabye Minisitiri w'Ubutabera ko abanyereza n'abangiza ibya rubanda badakwiye kureberwa.
Perezida Kagame ati: "Minisiteri y'Ubutabera, ibi byose kubirwanya mu mategeko, dukurikije amateko, byubahirije amategeko, bigomba gukorwa. Ntabwo abantu bajya banyereza ibintu cyangwa bakora ibintu nkana bangiza, ngo igihugu cyose, cyangwa bo bumve ko hari icyo igihugu kibagomba, kurusha ko hari icyo bo bagomba igihugu"
Umukuru w'iguhugu kandi yakomoje gato kuri Diane Rwigara ukurikiranyweho kunyereza akayabo k'imisoro hamwe n'abo mu muryango we, gusa ntiyigeze yerura ngo avuge amazina ariko yavuze ko kuba umuntu yarashatse kuba Perezida bikamunanira bitamuha kugira ubudahangarwa.
Perezida Kagame ati: "Abo bantu birirwa banyereza imitungo y'abaturage, barangiza bagasa n'ababyigamba, n'iyo waba warabaye... cyangwa ngo warashatse kuba Perezida w'igihugu bikakunanira, ntabwo biguha ubudahangarwa... Ubwo abumva barumva icyo mvuga."
Kuwa Kabiri tariki 29 Kanama 2017, hari ibikorwa byakozwe na Polisi y'u Rwanda mu rugo rwo kwa Rwigara Assinapol ruherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. ACP Theos Badege, umuvugizi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko Polisi yakoze ibikorwa by'iperereza mu rugo rwa Rwigara Assinapol ndetse birimo no gusaka uyu muryango hashakishwa ibimenyetso ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano akekwaho kuba yarakoze ubwo yakusanyaga imikono y'abamusinyiraga ngo yemererwe kwiyamamaza, hanyuma hamwe n'abo mu muryango we bakaba banakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imisoro, iki cyo kikaba atari we bwite gikurikiranyweho ahubwo ngo ni kompayi y'ubucuruzi ihuriweho n'abo muri uyu muryango.
Hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko Diane Rwigara n'abo mu muryango we, bakurikiranyweho kuba baranyereje imisoro ingana n'akayabo ka miliyari esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda (6.000.000.000 Frw) binyuze mu bikorwa by'ubucuruzi bwa komanyi y'uyu muryango.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2guyTiv
via IFTTT
No comments:
Post a Comment