Wayne Rooney yatawe muri yombi atwaye imodoka yasinze

Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Wayne Rooney yatawe muri yombi na polisi y’u Bwongereza nyuma y’uko bamufashe atwaye imodoka yasinze ndetse anagenda anywa inzoga.

Rooney wahoze ari kapiteni w’ikipe y’iki gihugu yafashwe na polisi yo mu gace atuyemo ka Cheshire ubwo yari mu nzira ataha yasinze avuye mu gitaramo ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 31 Kanama.

Rooney yari yabanje kugaragara anywa inzoga n’umugore we

Polisi yatangaje ko yabonye uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko yasinze ku buryo atanabashaga kwisobanura uwo ari we.

Gusa ngo yari yabanje gufotorwa ari mu birori byari byabereye mu mujyi uturanye n’aho ataha ndetse ari kumwe n’umugore we, Colleen.

Uyu mukinnyi wagaragayeho iyi myitwarire yo gusinda no gutwara ikinyabiziga yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gihugu cy’u Bwongereza, aho mu mikino igera kuri 119 yatsinzemo ibitego 53 wenyine.

Uyu mugabo yatawe muri yombi na polisi yo mu gace atuyemo

Uyu mukinnyi yacumbikiwe na polisi yo mu mujyi atuyemo mu gihe hakorwaga iperereza ku cyaba cyamuteye gutwara yasinze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2wsCSjJ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment