Amakuru agera kuri Bwiza.com aturuka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Rukurura, Umudugudu wa Gashyiru, aravuga ko hari umugabo w’imyaka 44 wapfuye ariko abaturage n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku cyaba cyateye uru rupfu dore ko bemeza ko yishwe mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko yazize indwara. Ni mu gihe hari akandi kagari ko muri uyu murenge gaherutse kwicwamo uwari umuyobozi w’umudugudu yishwe n’umuturage.
Umunyamakuru wageze ahabereye ibi bintu, avuga ko kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’akarere na polisi bwari bwamanutse bwagiye kumva uko urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 44 witwa Rutikanga rwagenze, ariko bakabwirwa ko uyu mugabo yazize indwara.
Ni mu gihe umwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko nyakwigendera yishwe, atangaza n’uko byagenze nk’umuntu wabikurikiranye.
Uyu avuga ko uwo mugabo yagiye mu kabari akanywa agasinda, kamara kumugeramo agatangira guteza akavuyo, bikagera aho umwe mu bantu ngo ufite icyo apfana nawe, amukubitiye igikubara akitura hanze mu mabuye.
Nyuma yo kugwa hasi ntiyahise apfa kuko yajyanywe mu rugo, ariko kuri uyu wa kane ubwo yajyanwaga kwa muganga, ngo yagejejweyo yashizemo umwuka.
Biravugwa ko abo mu muryango we n’ubundi ari bo bemeza ko yishwe n’indwara, ariko igiteye amatsiko kikaba ari ukumenya impamvu uyu mwene wabo wamukubise igikubara yahise atoroka akaba yongeye kugaragara ariko byemejwe ko yishwe n’indwara.
Ku murongo wa telephone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, Bangirana JMV, yahakanye ibivugwa n’abaturage maze mu magambo macye agira ati: “Ntabwo ari byo yishwe n’indwara.”
Mu ijoro ryo kuwa 18 Kanama, nibwo muri uyu Murenge wa Kagina, mu Kagari ka Gatoma, umuyobozi w’umudugudu wa Gashiru, Katurebe Gaspard wari ufite imyaka 46, yishwe n’umusore w’imyaka 29 ubwo yari atabaye umuturage wari umutabaje amubwira ko hari abana babiri bari kumwiba ubuki.
Hakaba hari n’amakuru ataremezwa neza dukomeje gukurikirana avuga ko uyu musore wishe mudugudu nawe yaba atakiri ku isi y’abazima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wpgARa
via IFTTT
No comments:
Post a Comment