Gisagara: Umwarimu arashinjwa kwigisha no gukoresha abanyeshuri ubutinganyi

KT Press dukesha iyi nkuru ivugako iki kigo cya GS St François d'Assise Kansi gisanzwe cyakira abanyeshuri b'abakobwa n'abahungu, abakobwa bakiga bataha hanze y'ikigo mu gihe abahungu bafite amacumbi imbere mu kigo.

Uyu muyobozi (Animateur) ndetse akaba n'umwarimu muri iki kigo, ashyiraho abanyeshuri iterabwoba ku buryo umuhungu wanze ko basambana (bakora ubutinganyi) ahita amwirukana mu kigo by'igihe gito (weekend).

Uyu mwarimu bivugwa ko ashobora kuba iby'ubutinganyi abimazemo igihe kirekire, ashukisha abanyeshuri utuntu dutandukanye duhuje n'rari ryabo yamara kubiyegereza cyane agatangira kubasambanya.

Hari n'abo uyu mwarimu yagiye asambanya ku ngufu ugerageje kubyanga agahitako ashaka uburyo amwirukanisha by'igihe gito.

Umwe mu banyeshuri bo muri iki kigo wahawe izina rya Habinshuti Jack yasobanuye uburyo uyu mwarimu yashatse kumusambanya ariko ku bw'amahirwe abona ararusimburse.

Yagize ati "Umunsi umwe ari ku mugoroba yaje aho turara maze adusaba kumuherekeza ku icumbi yararagamo. Nk'umunyeshuri urumva ukuntu utakwitesha kujya kurya ifiriti n'inyama, kandi nta kibi twabitekerezagamo.Ubwo twageraga mu cyumba cye, yatangiye kutubwira ukuntu adukunda cyane n'ukuntu ahora atwifuriza ibyiza mu mibereho yacu."

Uyu munyeshuri avuga ko bakimara gufata amafunguro uyu mwarimu yakomeje kubaganiriza kuko bwari bumaze kwira cyane bamusaba ko bataha bakajya kuryama maze ababwira ko bashatse barara kuko ntakibazo kibirimo maze nabo baramwumvira bararyama.

Uyu munyeshuri wiswe Habinshuti akomeza avuga ko bakimara kuryama ngo uyu mwalimu wabo yabaryamyemo hagati maze bigeze nijoro ngo yumva atangiye gukorakora mugenzi we.

Yagize ati "Mwarimu yaturyamyemo hagati nyuma y'akanya gato atangira gukorakora mugenzi wanjye.Nanjye yashatse kunkorakora ariko ndabyanga ,ambwira ko binteye ubwoba ariko nzagera aho nkabimenyera.”

Nubwo Habinshuti yabyanze, mugenzi we ngo yasaga n'aho abimenyereye kuko arigeze amwiyama cyangwa ngo abyange kandi yari agikanuye.Byageze saa cyenda z'ijoro abo bana barataha, bageze aho barara basanga itsinda ry'abandi banyehsuri babategereje bari bamaze kumenya ko bavuye kwa mwarimu wabo.

Yagize ati “Tukigera mu kigo iryo joro twahise dusanga itsinda ry'abanyeshuri bari badutegereje batubonye batangira gusakuza baseka bagira bati ‘murakaza neza basore'. bisa n'aho bari bazi ko twari twagiye kwa mwalimu kandi binagaragara ko nabo bari bazi ko ari umutinganyi."

Amakuru aturuka muri iki kigo avuga ko uyu mwalimu yigaruriye abatari bake ngo kuko afite itsinda rigari ry'aana yamaze kwigarurira bikaba binakekwa ko bose bashobora kuba baramaze kwimika uyu muco mubi w'ubutinganyi.

MwarimuTheophile Ndagijimana uvugwaho ubutinganyi aganira na KtPress, yemeye ko ajya yohereza bamwe mu banyeshuri iwe mu rugo ariko ngo iby'ubutinganyi ntabyo azi kandi ngo ntabyo ajya akora.

Yagize ati "Abahungu mbavugisha nk'umuntu w'Imana, ese ubwo ni gute najya mu bahungu hari abakobwa?Ndahiye ko ntigeze ntingana n'umunyeshuri n'umwe ahubwo mbagira inama iyo baje iwanjye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi , Isaac Munyakazi avuga ko Minisiteri y'Uburezi itarizi ko hari ikibazo cy'ubutinganyi mu mashuri yemeza ko bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Ntabwo byemewe kandi birahanirwa.Uyu munsi nka Minisiteri turabikurikirana ahubwo ni byiza ko itangazamakuru ridufasha kumenya ibintu nk'ibi bigoye kumenyekana.”



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2xD1032
via IFTTT

No comments:

Post a Comment