Diarra ashobora kuba Yarasinye: Karekezi Olivier

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports yagaragaje ko rutahizamu Ismaila Diarra ari umukinnyi akeneye ndetse anahishura ko ashobora kuba yarasinye ariko hakaba hari ibyo bamugomba bataramuha.

Uyu mutoza yavuze ko rutahizamu Tamboula wavuye muri Mali ariwe mukinnyi agifiteho impungenge ariko ko atangiye kwitwara neza ariko kazamufataho icyemezo ku mukino bazahuramo na Villa SC yo muri Uganda kuri uyu wa gatandatu.

Gusa uyu mutoza yagaragaje inyota afitiye Ismaila Diarra ushobora kugaruka muri iyi kipe ndetse anahishura ko ashobora kuba yarasinye mu kiganiro yagiranye na radio10 .

Yagize ati :”Diarra nawe bagiranye ibiganiro n'ubuyobozi nibaza ko ashobora kuba yarasinye ariko hari ibisigaye bamugomba ni ukuvuga rero ngo na Diarra turamukeneye nimba barumvikanye nibaza y'uko dukeneye ubusatirizi bwinshi hari igihe umukinnyi avunika undi akamusimbura."

Abajijwe niba amakuru avuga ko Diarra ashobora gutangira imyitozo ejo yasubije ko ntacyo yabivugaho.

Ati :”Ibyo ntacyo nabikwizezaho nibaza ko aramutse ahari wamubona nk'uko Yannick yaje abayobozi ba Rayon Sports nabo bazi icyo bashaka kandi turashaka kwitwara neza haba muri shampiyona no muri champions league.”

Yavuze ko ariko by'umwihariko yifuza ko buri mwanya yaba afite abakinnyi bawuhanganira kugirango bose babe bari ku rwego rwo hejuru.

Karekezi yavuze ko uretse rutahizamu Taboula atarafataho icyemezo ngo ariko ubundi ikipe ye imeze neza ku rugero rwa 90 ku ijana.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2gv63ia
via IFTTT

No comments:

Post a Comment