Ubwongereza n’Ubufaransa Byongereye Ubufatanye mu bya Gisilkare

Ubwongereza n’Ubufaransa, ibihugu bibiri by’ibihangange ku mugabane w’Ubulayi, byumwikanye kurushaho kugirana ubufatanye mu bya gisilikare n’umutekano nyuma y’inama hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi. Indirimo yubahiriza igihugu cy’Ubufaransa, yakirijwe Perezida Emmanuel Macron mu bwongereza ku ishuri ry’ingabo z’intarumikwa i Sandhurst. Aho hantu bahuriye, hagaragaza agaciro gakomeye, ibihugu byombi biha umubano wabyo mu by’umutekano.  Icyari kw’isonga kuri gahunda, ni amasezerano mashya yo kwita ku bibazo by’abimukira i Calais ku cyambu cyo mu majyaruguru y’Ubufaransa kinyurwaho n’abajya mu Bwongereza. Mu gisa n’itsinzi kuri perezida Macron, minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May yemeye gutanga inyongera ya miliyoni 67 z’amadolari y’abanyamerika yo gushimangira ingamba z’umutekano no kwihutisha isuzumwa ry’impapuro zisaba ubuhungiro by’umwihariko ku bantu bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko.  Abayobozi b’ibigo bitanu bishinzwe iperereza by’Ubwongereza n’Ubufaransa, na bo bahuye ku ncuro ya mbere. Ibihugu byombi byagaragaje ubwitange mu bya gisilikare bwo gushimangira amagambo asusurutse. Ubwongereza buzatanga kajugujugu zo gufasha gutwara abasilikare b’Ubufaransa boherejwe mu karere ka Saheli kurwaya intagondwa za kiyisilamu. Ubufaransa ku ruhande rwabwo rwiteguye gutanga abandi basilkare, bo gutera ingabo mu bitugu iz’abasilkare b’Ubwongereza boherejwe muri Estonia mu butumwa bw’urugaga OTAN bwo guhagarika ubushotoranyi bw’Uburusiya. 

from Voice of America http://ift.tt/2FZhCpN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment