Pastor Mboro akurikiranweho kuba yarijeje ibitangaza nyina w'uyu mwana w'imyaka itatu wapfuye bitewe n'uko uyu mukozi w'Imana yabujije umubyeyi kujyana umwana kwa muganga amwizeza ku musengera agakira
Uyu mukozi w'Imana kandi akurikiranweho kuba yarashatse kumerera nabi umwe mu baganga wari uje aha ku rusengero azanye n'imodoka yo kwa muganga itwara abarwayi barembye cyane (Ambillance), bivugwa ko uyu mwana yaguye mu maboko ya Pasitori Mboro wavugaga ko yarimo amusengera
Ikinyamakuru Times Live cyo muri Afurika y'Epfo kivuga ko uyu Pastor Mboro yahakanye ibyo kugira uruhare mu rufpu rw'uyu mwana ndetse anatera utwatsi ibyo kwitambika umuganga wari uje gukora ubutabazi bw'ibanze.
Yagize ati “Ngewe ibyo nakoze ni ibyo kandi nibyo byashobokaga, ninge wa mbere wahamagaye amburansi (ambulance), umwana yarimo aruka cyane ubwo nange nahamagaye imodoka yo ku mutwara kwa muganga ariko ntabwo byakunze ko ihagerera iminota 15 ngo isange umwana akiri muzima”
Uyu ni Nantombi Gwam ari nawe mubyeyi wapfushije umwana, kuri ubu Pastor Mboro ari mu mazi abira
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2Cd0cUn
via IFTTT
No comments:
Post a Comment