Abaturanyi b'uyu muryango babwiye Ukwezi.com ko uyu mugabo yari umaze amezi atandatu aba wenyine mu nzu dore ko abana n'umugore bari baramutaye kubera amakimbirane ashingiye ku mitungo n'amasambu bagiranye.
Uzayisenga Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana yavuze ko uyu mugabo yari amaze amezi atandatu atandukanye n'umugore we kubera amakimbirane yari amaze iminsi mu rugo rwabo ariko na none icyo kwiyahura hakaba hagitegerejwe ibizava mu iperereza riri gukorwa na Polisi.
Yagize ati “Yari amaze amezi atandatu atandukanye n'umugore we biturutse ku makimbirane ajyanye n'imitungo ariko kugeza ubu turacyategereje Polisi kuko iri gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye”
Icyo kuba uyu musaza yariyahuye, Gitifu Jean Bosco yagize ati “Aba bombi bari baratandukanye kubera ayo makimbirane ariko kugeza ubu bari bataratandukana byemewe n'amategeko rero dukeka ko kwiyahura nabyo bishoboka ahanini bitewe n'ayo makimbirane yagiranye n'umugore we.”
Gitifu Jean Bosco kandi yakomeje asaba abaturage ko mu gihe bamenye amakuru y'ingo zitameranye neza bajyabayatanga hakiri kare kugira ngo ubuyobozi bwihutire kunga iyo miryango cyangwa harebwe icyakorwa ariko abantu batarafata umwanzuro wo kwishyira mu mugozi.
Nyakwigendera bamusanganye ikibiriti mu ntoki bikekwako yiyahuye abitewe n'agahinda yatewe n'umugore wamutaye
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lJ9Rfs
via IFTTT
No comments:
Post a Comment