Diamond yahishuye akayabo yakoreye mu ijoro ry’Ubunani ,benshi baratungurwa.

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania,Diamond Platnumz yatunguye abantu batari bake ubwo yahishuraga akayabo yakuye mu gitaramo cyabaye mu ijoro ribanziriza Bonane.

Nk’uko tubikesha Ghafla, ngo iki gitaramo cya Diamond cyabaye tariki ya 31 Ukuboza 2017, cyabereye mu gihugu cya Kenya ahitwa Crayfish camp muri Naivasha,ngo iki gitaramo kiri mu bitaramo yishyuwemo agatubutse cyane kugira ngo yemere gutaramira Abanyakenya.Amakuru akomeza avuga ko abashinzwe management ya Diamond bahishuye ko yishyuwe millioni zisaga zirindwi z’amashilingi yo muri Kenya ,angana na 58,132,848 rw tuyavunje mu manyarwanda kugira ngo ajye muri kiriya gitaramo gisoza umwaka.

Ibi bihita byumvikanisha uburyo Diamond ari umuhanzi wo ku rwego rwo hejuru dore ko aho yitabajwe ngo aririmbe hose agomba guharutswa ari uko ahawe agatubutse.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2DWdipR
via IFTTT

No comments:

Post a Comment