Akanama ka ONU Kwirabira Ibisigarira vya Misile Zakozwe na Irani

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi kur'uyu wa mbere yakiriwe na Perezida wa Reta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump.  Ba ambasaderi 15 bagize iyi nteko barasangira ku meza ifunguro ryo ku manywa na Perezida Trump. Ni ubwa kabili abakiriye ku meza, kuko n’umwaka ushize barasangiye. Inteko y’umutekano ya ONU igomba kandi kujya kureba ibimanyu bya misile zirasa kure Amerika ivuga ko zakozwe na Irani. Ubu bishyinguye mu kigo cya gisilikali i Washington DC. Mu kwezi kwa 12 gushize, ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumbye, Nikki Haley, yatangarije abanyamakuru ko ibimanyu bw’izo misile byavuye muri Yemen. Icyo gihe, Nikki Haley yavuze ko “nta gushidikanya, izi misile zakozwe na Irani. Noneho izoherereza inyeshyamba z’Aba-Houthis, bigaruriye Sanaa, umurwa mukuru wa Yemen mu 2014. Nabo bazirasa ku kibuga cy’indege cya gisivili muri Arabiya Saoudite, bafite umugambi wo kwica abaturage amagana.” Umuryango w’Abibumbye wafatiye ibihano aba-Houthis mu birebana n’intwaro. Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko Loni igomba kuryoza Irani icyaha cyo kurenga ku bihano byayo.    

from Voice of America http://ift.tt/2BDxGue
via IFTTT

No comments:

Post a Comment