Umupasiteri yategetse abandi kutimika abagore ngo babe abashumba #Rwanda via @kigalitoday

JPEG - 93.6 kb
Itorero Umuriro wa Pantekote ryamagana abashumba biha icyubahiro n'ubukire

Akomeza yamagana abakunda icyubahiro, ubukire burimo amafaranga n'imodoka zihenze, ndetse akaba yamagana ibijyanye no kwimika abagore bakaba abashumba.

Ibi Pasitori Majyambere Joseph yabitangaje mu muhango wo kwimika abandi bashumba b'Itorero ‘Umuriro wa Pantekote' kuri iki cyumweru.

Iri torero rifite amashami arenga 60 mu ntara zose z'u Rwanda, ryiyomoye kuri ADEPR muri 2001 nyuma yo kuvuga ko ryanze inyigisho zaryo kuko ngo nazo zamaze kuzamo ubuyobe.

Amaze gusomera abashumba bimitswe inzandiko Paul yandikiye Timoteyo na Tito muri Bibiliya Yera, Pasteri Majyambere yagize ati ”Aya ni yo magambo yerekana abashumba cyangwa abepiskopi, nta bepiskopikazi babaho”.

“Umwepiskopi abe ari udakunda amafaranga, agira gahunda, abe ari umugabo w'umugore umwe, ntaho bigeze bavuga ngo abe ari umugore w'umugabo umwe”.

“Ibi ni ibindi bishyiriyeho cyangwa imperuka yadushyizemo, aho usanga bashiki bacu nabo bayobora amatorero. Nongere mbabwire ko aho barwanira ubapasitori cyangwa babugura amafaranga. Hamwe n'ababayobotse bose bazajyanwa kwa Shitani”.

Asobanura ko ubupasteri nta cyubahiro na gike kirimo, aho avuga ati “Aho uzasanga umupasIteri yihaye icyubahiro uzamugireho ikibazo. UmupasIteri nyawe yemera kugenda n'amaguru akirengagiza imodoka ihenze kugira ngo yitangire umukumbi ashinzwe”.

JPEG - 93.8 kb
Mu kwimika abashumba bashya, Itorero Umuriro wa Pantekote ryamaganye abaha abagore inshingano y'ubushumba

N'ubwo ayobora amatorero arenga 60 mu Rwanda, PasIteri Majyambere avuga ko adashobora kwitwa “Reverand, Bishop, Apotre” n'ibindi, kandi akaba yariyemeje kugendera mu modoka itarengeje agaciro k'amafaranga miliyoni ebyiri.

Itorero ayobora kandi ryamagana kuboha (gusuka) imisatsi, hamwe no kuba abashumba b'amatorero batagomba kugira undi murimo babibangikanya (nk'uko ngo babishingira kuri Bibiliya Yera).

JPEG - 141.6 kb
Itorero Umuriro wa Pantekote ntiryemera abasuka cyangwa abadefiriza umusatsi, imyenda migufi, kwitukuza iminwa n'ibindi

Abashumba bimitswe mu Itorero Umuriro wa Patenkote mu Rwanda, ari bo Vuganineza Vianney, Hakizimana Jean Damascene, Rusingizwa Alphonse, Mutabaruka Epimaque, barahiriye kubahiriza aya mahame.

Buri wese yagiraga ati ”Nzabikora kandi sinzarwanira icyubahiro, ahubwo nzaharanira kuba icyitegererezo cyiza cy'aho ngiye gushingwa uyu munsi, kandi Umwami azamfasha kubisohoza”.

Umuyoboke w'iri torero witwa Nsabimana Joseph avuga ko ibyo bigishwa birimo gutunga abashumba kuko bataye indi mirimo bakora, ngo bihatira kubishyira mu bikorwa uko byategetswe.




from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2s24wmf
via IFTTT

No comments:

Post a Comment