-
- Umugore akuwe mumazi yanegekaye cyane
Uyu mugore utaramenyekana kuko nta kimuranga afite, yari ahetse uruhinja afite n'igikapu. Umukozi wa Ruluba yahise asimbukira mu mazi arabarohora bagihumeka.
Imbangukiragutabara nayo yahise ihagera ikaba ibajyanye ngo bakurikiranwe n'abaganga byihuse.
Niyotwagira Sylvère ukora muri Ruliba warohoye abo bantu, yavuze ko yumvise abagore batabaza bavuga ko umuntu yiroshye muri Nyabarongo ahita atabara.
Yagize ati “Numvise abagore batabaza ko umuntu yiyahuye, kubera ko nzi koga nahise nkuramo imyenda nsimbukira mu mazi nsanga bahagamye munsi y'ikiraro. Nahise mbatabara, ndabajyana mbageza ku nkombe abandi bamfasha kubakura mu mazi”.
“Nabagejeje imusozi bahumeka ndibaza ko bazabaho, igikapu yari afite cyatwawe n'amazi kuko nari nitaye ku gukiza abantu”.
Nyiranshuti Laurence wari hafi y'aho ibyo byabereye, yavuze ko yabonye umuntu asatira amazi bamwibazaho.
Ati “Nabonye yegera amazi mbwira abandi turi kumwe nti wabona uriya mugore agiye kwiyahura. Twahise tumukurikira abonye tumwegereye ahita yijugunya mu mazi n'umwana ahetse, tuvuza induru maze abantu barahurura ni bwo umwe yagiye mu mazi arabarohora”.
Musabyimana Jean Pierre wari mu batabaye, yavuze ko batigeze bamumenya.
Ati “Twese twarebye dusanga nta muntu umuzi cyane ko nta n'icyangombwa na kimwe bamusanganye. Turakeka ko byaba byajyanye n'igikapu yari afite cyajyanywe n'amazi”.
Uwo mugore byagaragaraga ko yari yanegekaye, yahise yitabwaho n'abaganga bazanye n'imbangukiragutabara, nyuma ajyanwa ku bitaro n'uruhunja rwe.
-
- Umwana ahise atangira kwitabwaho n'ababyeyi bari hafi aho
-
- Imbangukiragutabara na yo ihise ihagera
from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2LIo6N7
via IFTTT
No comments:
Post a Comment