Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagezeho birimo mu mibanire n' ibindi bihugu yongeraho ati "No mu bindi, nk'imikino, Abanyarwanda berekanye ubushobozi, bitwara neza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gusiganwa ku magare.
Yavuze ko umubano w'u Rwanda n'ibihugu by'Afurika umeze neza ariko ko “hari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye”
Yavuze ko hari ibihugu bibiri bikorana n'imitwe ya RNC na FDLR, avuga ko hari amakuru yemeza ko iyo mikoranire ihari nubwo ibyo bihugu bibihakana.
Ati “Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda nka FDLR, RNC n'abandi. Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba n'umutekano w'aka karere muri rusange.”
Perezida w'u Rwanda avuga ko imikoranire ya kimwe muri ibyo bihugu n'iyo mitwe idatangaje, ariko ko igitangaje ari ikindi gihugu gikorana na yo nubwo kitabyemera.
Perezida Kagame yagarutse ku musanzu u Rwanda rwatanze mu gusigasira ubumwe bw'Afurika, anahamya ko ubukungu bw'u Rwanda bwakomeje kuzamuka “ahanini bishingiye ku bumwe n'ubufatanye bw'Abanyarwanda.”
Yavuze ko “imiyoborere n'imibanire na byo bikomeje gutera imbere”, ahamya ko “no mu bindi nk'imikino Abanyarwanda berekanye ubushobozi bitwara neza ku rwego mpuzamahanga cyane cyane mu gusiganwa ku magare.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo ry'Umukuru w'Igihugu rifungura umwaka ushobora kureba uko ryakabaye muri
from Murakaza neza ! http://bit.ly/2F1dwjL
via IFTTT
No comments:
Post a Comment