-
- Korari Ijuru yasusurukije abanyehuye
Iyi ndirimbo Korari Ijuru yahimbiye Ikipe ya Mukura ihimbitse mu buryo ishobora guherekeza abakora akarasisi. Igarukamo ahanini ibango rigira riti “Mukura twaje, Mukura twaje, Mukura twaje, Mukura tsinda. Mukura twaje, Mukura twaje, Mukura twaje, Mukura Ganza”.
Mu gihe Korari Ijuru yayiririmbaga, abenshi mu bari bitabiriye igitaramo bahagurutse bakajya bayijyanisha n'amashyi, na bo baririmba rya bango rigarukamo, cyane ko ritagoye kurifata.
Abakiri batoya bamwe, biganjemo abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, bo bananiwe kwihangana, maze barahaguruka bagenda ku karasisi imbere y'abari bitabiriye igitaramo, barayibyina biratinda.
Abakinnyi ba Mukura na bo bavuye aho bari bicaye mu bitabiriye igitaramo, maze basanga abaririmbyi ba Korari Ijuru bifatanya na bo kuririmba iyi ndirimbo, babyina banazunguza amaboko.
-
- Aba bana b'ababyeyi baririmba muri Korari Ijuru na bo baririmbye indirimbo Feliz Navidad
Abakinnyi ba Mukura bitabiriye iki gitaramo bavuze ko bishimiye indirimbo Korari Ijuru yabatunguje.
Said Iragire nyuma y'igitaramo yagize ati “baduhaye ubutumire, twitabira tuzi ko ari ibisanzwe, ariko iyi ndirimbo baturirimbiye yadushimishije cyane”.
Padiri Wellars Mugengana, umujyanama wihariye wa perezida w'ikipe ya Mukura, na we yavuze ko yishimiye iyi ndirimbo ikipe akunda yahimbiwe na Korari Ijuru.
Yagize ati “Ubundi twari twabahaye indirimbo dusanganywe yitwa Mukura Victory Sport Oye, twibwira ko ari yo bazaririmba, none twungutse indi ndirimbo iri mu rwego rwo hejuru. Ni indirimbo tuzajya turirimba twatsinze. Ndishimye cyane sinabasha no kubivuga.”
-
- Abakinnyi ba Mukura batangiye kuryoherwa n'indirimbo ikipe yabo yahimbiwe
Damien Ndagijimana, umuyobozi wa Korari Ijuru, na we avuga ko Padiri Wellars yari yabahaye indirimbo ikipe ya Mukura isanganywe ngo bazayibaririmbire bongeyemo andi majwi n'inanga biyiryoshya, ariko baza gusanga bakwiye guhimba indi.
Ati “Mu bitaramo bibanza twagiye turirimba indirimbo Champions League y'amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w'Uburayi, tugeze aho turatekereza ngo kuki twahora turirimba iby'ahandi?”
Basanze rero nta ndirimbo ya shampiyona yo mu Rwanda, maze abahanzi bo muri iyi korari bariyegeranya nuko bakora iyi ndirimbo bamurikiye Mukura.
Uretse indirimbo ya Mukura, Korari Ijuru yaririmbye n'izindi ndirimbo zashimishije abitabiriye igitaramo harimo izo mu rurimi rw'Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igitariyani.
Izo ndirimbo zari mu njyana zinyuranye harimo izituje ndetse n'izituma abazumva banyeganyega.
Baririmbye n'iyo mu rurimi rw'injangwe “Miaou”, abayiririmbye basaga n'abigana uburyo bwose injangwe zishobora kunyahuzamo.
from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2s24ue7
via IFTTT
No comments:
Post a Comment